Amakuruuburezi

Karongi: Abanyeshuri 748 bataye ishuri, ababyeyi basabwe gusobanura impamvu


Mu karere ka Karongi, ubuyobozi buravuga ko mu mwaka w’amashuri wa 2024-2025 hamaze kubarurwa abanyeshuri 748 bataye ishuri. Ibi byatumye hashyirwaho ingamba nshya zigamije gukumira iki kibazo gikomeje guteza impungenge mu miryango n’inzego z’uburezi.

Ubuyobozi bw’akarere bwatangaje ko umubyeyi w’umwana wataye ishuri azajya atumizwa ku ishuri kugira ngo atange ibisobanuro, mu rwego rwo kwibutsa inshingano ze no kumufasha kugarura umwana ku ishuri.

Muzungu Gelard, Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, yagize ati:

“Ntabwo ari ugusaba umubyeyi kuryiga, ahubwo ni ukumwibutsa inshingano ze. Mbere y’uko umwana ajya ku ishuri, ni umubyeyi uba uzi akamaro karyo. Ni we ugomba kubazwa impamvu umwana we yaritaye aho kubihorera ubuyobozi ari bwo bujya kumushaka mu mudugudu.”

Iki kibazo cyo guta ishuri cyagarutsweho n’abaturage bavuga ko giteye inkeke kuko abenshi mu bana bataye ishuri bugaragara mu bikorwa bibangamiye imibereho myiza, bikarangira bajyanywe mu bigo ngororamuco.

Imibare ya Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko ku rwego rw’igihugu, buri mwaka abana barenga 177.000 bata ishuri. Mu barenga 8.704 bajyanywe mu bigo ngororamuco mu 2025, 841 ntibigeze bakandagira mu ishuri, 5.661 bize amashuri abanza gusa, naho abarangije amashuri yisumbuye bangana na 4,1%.

Akarere ka Karongi kavuga ko gateganya gukomeza ubukangurambaga mu miryango no mu masibo, kugira ngo nta mwana wongere gutaha ishuri mu gihe kigera ku rwego rwo gutera ikibazo ku muryango nyarwanda.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *