Imyidagaduro

Umuraperi Diddy yasabye urukiko kongera kumurekura mu gihe ategereje igihano


Umuraperi w’icyamamare ku isi, Sean Combs uzwi nka Diddy, yongeye gusaba urukiko ko rumurekura by’agateganyo mu gihe akomeje gutegereza umwanzuro w’urubanza rwe. Uyu muhanzi amaze amezi 10 afungiye muri gereza nyuma yo guhamwa n’ibyaha bibiri mu byari bitanu yashinjwaga.

Nk’uko byatangajwe na TMZ, abanyamategeko ba Diddy, Marc Agnifilo na Teny Geragos, bandikiye umucamanza Arun Subramanian bamubwira ko umuhanzi wabo akwiye kurekurwa, bamusaba kongera gusuzuma icyemezo cyafashwe mu ntangiriro z’uru rubanza.

Abo banyamategeko basobanura ko, mu mateka y’inkiko, nta muntu uherutse guhamwa n’ibyaha nk’ibyo Diddy yahamijwe wakomeje gufungwa kugeza akatiwe, ahubwo bagiye barekurwa by’agateganyo.

Banagaragaje ko ibikorwa byarezweho umukiliya wabo – harimo no gushinja ko yahaga abantu akazi ko gusambanya abagore bari bakundanye – byakorwaga n’abantu bakuru babigizemo uruhare ku bushake. Bavuga ko Diddy na bagenzi be barimo Cassie na Jane Doe babagamo ubuzima busanzwe bw’urukundo, kandi ko ibyo byashinjwaga bitari ibyaha bikwiye kumugumisha muri gereza.

Diddy yahamijwe ibyaha bibiri ku wa 2 Nyakanga 2025, akaba ategerejwe gukatirwa ku wa 3 Ukwakira 2025. Uyu muhanzi yari yasabye kurekurwa ku ngwate nyuma yo guhamwa n’ibyaha, ariko urukiko rwarabyanze.

Kugeza ubu, biracyategerejwe niba iyi nshuro urukiko ruzamwemerera kurekurwa by’agateganyo cyangwa niba azakomeza gufungirwa muri gereza kugeza umwanzuro w’igihano cye udatangajwe.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *