Kaminuza y’u Rwanda yakiriye amasomo mpuzamahanga ya politiki z’ubucuruzi
Kaminuza y’u Rwanda (UR) yatangiye kwakira amasomo y’igihe gito ajyanye na politiki z’ubucuruzi, yateguwe n’Umuryango Mpuzamahanga w’Ubucuruzi (WTO), agenewe ibihugu bya Afurika bikoresha Icyongereza. Aya masomo, azamara ibyumweru umunani, yatangiye ku itariki ya 26 Gicurasi 2025 i Kigali, akaba ari ku rwego rwa kabiri mu rwego rwo kongerera ubushobozi abakozi ba leta mu bijyanye n’ubucuruzi mpuzamahanga.
UR yatsindiye kwakira aya masomo mu gihe cy’imyaka itatu, ihigitse izindi kaminuza zo muri Afurika. Ibi byemejwe nyuma y’isuzuma ryakozwe n’itsinda rya WTO ryasuye UR muri Mata 2024, aho hasuzumwe ubushobozi bwa kaminuza mu bijyanye n’uburezi n’ubushakashatsi .
Aya masomo yitabiriwe n’abantu 28 baturutse mu bihugu 17 bya Afurika bikoresha Icyongereza, birimo u Rwanda, Ethiopia, Kenya, Tanzania, Uganda, Zambia, Zimbabwe, Gambia, Sierra Leone, Seychelles, Namibia, Mozambique, Nigeria, Malawi, Eswatini, Misiri na Lesotho. Intego nyamukuru ni ugufasha aba bakozi gusobanukirwa byimbitse amasezerano ya WTO no guteza imbere ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika .
Prof. Kayihura Muganga Didas, Umuyobozi Mukuru wa UR, yavuze ko kwakira aya masomo ari ishema rikomeye kuri kaminuza no ku gihugu muri rusange. Yagize ati: “Aya masomo agaragaza umuhate mu guha abanyamwuga b’ubucuruzi Nyafurika ubumenyi bukenewe bubafasha guhatana ku rwego rw’Isi.”
Vonai Muyambo, Umuyobozi ushinzwe Politiki z’Ubucuruzi n’Amasomo muri WTO, yashimangiye ko aya masomo atanga ubumenyi bufasha ibihugu gushyiraho politiki zorohereza ubucuruzi. Yagize ati: “Ntitubigisha gusa kuba inzobere muri buri kintu tubigisha, ahubwo tububakira ubushobozi bwo kubasha guha icyerekezo mu by’ubucuruzi ibihugu baturukamo.”
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Kajangwe Marie Antoine, yashimiye WTO ku bufatanye n’u Rwanda mu guteza imbere ubucuruzi muri Afurika. Yagize ati: “Aya masomo asubiza mu buryo butaziguye ibibazo by’ubucuruzi imbere mu bihugu ndetse akaba intambwe ikomeye mu guteza imbere ubucuruzi mpuzamahanga.”
Aya masomo ni igice cy’ingenzi cy’umushinga wa WTO Chairs Programme, watangijwe ku mugaragaro muri UR ku itariki ya 8 Kamena 2023. Uyu mushinga ugamije kongerera ubushobozi abanyeshuri, abarimu n’abashakashatsi mu bijyanye n’ubucuruzi mpuzamahanga, binyuze mu bushakashatsi n’amasomo yihariye.
Iyi gahunda y’amasomo izasozwa ku itariki ya 18 Nyakanga 2025, ikaba ari intambwe ikomeye mu guteza imbere ubucuruzi muri Afurika no kongerera ubushobozi abakozi ba leta mu bijyanye n’ubucuruzi mpuzamahanga.
