Amakuru

Iyo umugabo arushwa umushahara n’umugore: Impinduka ku mibanire n’imitekerereze y’abagabo


Mu gihe isi igenda ihinduka, n’abagore bagahabwa amahirwe angana mu kazi, hari ubwoko bushasha bw’ibibazo bugenda buvuka mu miryango: abagabo barushwa umushahara n’abagore babo. Ubu ni ikibazo kiri gutera inkeke, gishingiye ku myumvire imaze imyaka myinshi ivuga ko umugabo ari we ugomba gutunga urugo.

Ubushakashatsi butandukanye bwakozwe bwagaragaje ko abagabo benshi babaho nabi mu mutwe iyo bibaye, bamwe bakiyumva nk’abatakaje agaciro, abandi bagafatwa nabi n’imiryango cyangwa se incuti. Benshi bavuga ko batekereza nabi kuri bo ubwabo, ndetse bamwe bakagira ipfunwe cyangwa bakiyumva nk’abasuzuguritse.

Mu mibanire y’abashakanye, amafaranga ntaba uburyo bwo kugura ibyo urugo rukenera gusa – ahubwo anaba isoko y’ububasha, icyubahiro n’ijambo. Iyo umugabo atari we winjiza menshi, hari ubwo abura ikizere, ndetse n’imibanire ikahinduka nabi. Ibi bishobora gutera kwigunga, ubwumvikane buke no gutandukana.

N’ubwo abagore barushaho kwinjiza menshi, ubushakashatsi bwerekana ko usanga ari na bo bitaho cyane urugo n’abana, haba igihe bakora akazi kose cyangwa igihe ari bo batunze umuryango. Ibi bigaragaza ko impinduka mu myumvire zigenda buhoro, mu gihe ubuzima nyabwo bwo burimo bihinduka vuba.

Benshi mu bagabo, iyo basigaye muhira kubera ubushomeri cyangwa impamvu zindi, bagerageza kuba hafi y’abana no gukora imirimo yo mu rugo. Ariko usanga bikiri ikibazo mu muco – aho bamwe babafata nk’abagabo “batuzuye”, abandi bakabita abasuzuguritse. Hari n’abagabo ubwabo bumva ko batakaje “ubugabo” kubera ko batagitunze urugo.

Ibyavuye mu bushakashatsi bwakorewe mu bihugu nka Suède, Mexique n’u Bwongereza, byerekana ko abagabo basigaye muhira bamarana umwanya munini n’abana, kandi imiryango nk’iyo igira ubusabane bwiza kurushaho. Ariko kandi, imirimo yo mu rugo usanga abagabo bakiyigabana ku rugero ruto, kabone n’ubwo baba batahari ku kazi ko hanze.

Ibihugu bimwe byatangiye gutanga akaruhuko ku bagabo b’ababyeyi, nka Suède aho buri mubyeyi ahabwa amezi atatu agomba gufata. Ibi bituma uruhare rw’abagabo mu kurera abana no mu rugo rusigura ibirenze amafaranga. Bituma n’umugore abasha kwitwara neza mu kazi, agatera imbere nk’abandi.

Abashakashatsi bavuga ko hari ibyiza byinshi byaturuka ku guha abagabo uburyo bwo kumva ko uruhare rwabo rutari gusa ku kuba umutware utunga urugo. Ahubwo ko kuba umubyeyi wita ku bana, umufasha wubaka umuryango kandi ufite impuhwe – na byo ari indangagaciro zikwiye gushimwa.

Umuryango nyarwanda n’isi muri rusange bikwiye guha agaciro ibiganiro bifunguye bijyanye n’impinduka mu myumvire y’uburinganire. Abagabo n’abagore, cyane cyane abakiri bato, bakwiye kwigishwa ko uburinganire atari uguhangana, ahubwo ari ugusaranganya inshingano n’amahirwe.

Amafaranga afise uruhare runini mu mibanire y’abashakanye, ariko si yo yonyine asobanuye agaciro k’umuntu mu rugo. Umugabo ashobora kuba atinjiza menshi ariko akaba ingenzi mu iterambere ry’umuryango, kandi akwiye kubibona atabifata nk’igisuzuguriro.

Mu gihe abagore bagenda barushaho kugira amahirwe mu kazi, abagabo na bo bakwiye guhabwa umwanya n’ubushobozi bwo kugira uruhare mu muryango, haba mu kurera abana, gukora imirimo yo mu rugo no gushyigikira bagenzi babo. Ibi bizafasha kubaka imiryango irambye, yubakiye ku bwubahane, ubufatanye no kwiyumvanamo. Uko imyaka izajya ishira, ni ko ibi bizaba ibisanzwe, bidakiri ikizira.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *