AmakuruUbuzima

Menya indwara ya Endometriosis: Uburwayi bwugarije abagore butera ububabare bukabije mu mihango


Endometriosis ni indwara ikomeje kwibasira abagore benshi ku isi, aho yibasira imyanya myibarukiro, cyane cyane igice cyitwa endometrium – uruhu rw’imbere muri nyababyeyi. Iyo indwara iteruye, igice cy’iyo nyama gitangira kugaragara no gukura hanze ya nyababyeyi, aho cyagombye kuba, bigatera ububabare bukomeye.

Iyi ndwara ikunze kugaragara cyane ku bagore bari hagati y’imyaka yo kujya mu mihango no gucura. Igaragarira cyane mu buribwe budasanzwe mu gihe cy’imihango, ububabare bukomeye mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina, ndetse no mu gihe cyo kwihagarika.

Hari aho ishobora gutuma abagore bajya mu mihango imburagihe, cyangwa bakava amaraso menshi cyane, bikanatuma gusama bigorana.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rigaragaza ko byibura abagore 10% bageze igihe cyo kujya mu mihango baba bafite iyi ndwara ya Endometriosis. Nubwo iyi mibare ishobora kugaragara nk’iciriritse, ingaruka zayo ni nini cyane ku buzima bw’umubiri n’ubw’imitekerereze.

Mia Harrison, umugore wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, uvuga ko yatangiye kurwara iyi ndwara afite imyaka 12, asobanura uburyo ububabare bwa Endometriosis bushobora kurenga kure imihango isanzwe abantu benshi bamenyereye.

Ati: “Si imihango gusa. Binyegereye ubuzima bwanjye bwose: ku kazi, ku ishuri, mu rukundo, no mu mitekerereze. Ni indwara ikomeye isenya byose buhoro buhoro.”

Mia avuga ko yagerageje inzira zose ashoboye – nko gufata imiti, gukora siporo no kwita ku mirire – ariko byose ntibyatanze umusaruro ushimishije.

Kugeza ubu, Endometriosis nta muti wayo uhari kandi ntibanayirinda. Abarwaye iyi ndwara baba bafite ibyago byinshi byo kurwara agahinda gakabije, ihungabana, ndetse n’urwikekwe mu mibanire mpuzabitsina, bitewe n’ububabare budacika.

Hari imiti ikoreshwa mu kugabanya uburibwe burimo ibuprofen ndetse n’imiti ya contraceptive (kuboneza urubyaro) ishobora gutuma endometrium itiyongera.

Abahanga mu buzima basaba ko habaho ubukangurambaga bwimbitse bwo gufasha abagore kumenya ibimenyetso bya Endometriosis hakiri kare, ndetse n’ubushakashatsi bukomeye bwakomeza gukorwa hagamijwe kubona umuti n’uburyo bwo kuyirinda.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *