Element Eleeeh agiye gutarama muri Rwanda Convention USA izabera i Dallas, Texas
Umuhanzi w’umunyarwanda akaba n’umwe mu batunganya imiziki bagezweho muri iki gihe, Element Eleeeh, yamaze kwemezwa nk’umwe mu bahanzi bazasusurutsa Rwanda Convention USA izabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuva ku wa 4 kugeza ku wa 6 Nyakanga 2025.
Uyu muhanzi, wamenyekanye cyane kubera ubuhanga bwe mu gukora indirimbo zitagira amakemwa, yatangaje aya makuru abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, aho yagaragaje ko yiteguye guhurira n’abakunzi be batuye muri Amerika.
Mu butumwa busize ubuhanga yashyize kuri Instagram, Element Eleeeh yagize ati: “Dallas Texas, tubonane ubwo nzaba mpageze.” Aha yaherekesheje n’ifoto ye yashyizweho n’abategura ibirori.
Rwanda Convention USA, ni kimwe mu bikorwa ngarukamwaka bitegurwa n’Abanyarwanda baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku bufatanye na sosiyete Afro Hub Entertainment, ndetse n’ubuyobozi bwa Ambasade y’u Rwanda muri Amerika.
Iyi nama mpuzamahanga ikubiyemo ibikorwa by’ubusabane, ibiganiro ku iterambere ry’u Rwanda, kwihuza kw’Abanyarwanda n’inshuti zabo, ariko by’umwihariko bikazarangwa n’ibitaramo bikomeye.
Igitaramo cyo gufungura bizakorwa mu ishusho y’“Kwibohora Celebration”, kizahuza imbaga y’Abanyarwanda bibuka imyaka 31 u Rwanda rumaze rwibohoye. Ni nacyo gitaramo umuhanzi The Ben azataramiramo, kikazwi ku izina rya Hobe Night.
Mu bahanzi bazahurira kuri urwo rubyiniro barimo:
- Element Eleeeh
- Masamba Intore
- The Ben
- Meddy, n’abandi bazamenyekana mu minsi iri imbere.
Ibi birori biteganyijwe kubera mu Mujyi wa Dallas-Fort Worth muri Leta ya Texas, bikazaba intandaro yo kwizihiza isabukuru y’umunsi wo Kwibohora wizihizwa mu Rwanda ku itariki 4 Nyakanga buri mwaka.
Ni igitaramo cyitezweho guhuza Abanyarwanda batuye muri Amerika n’inshuti zabo, bakizihiza intambwe igihugu cyabo cyateye, binyuze mu ndirimbo, umuco, n’ubusabane buzarangwa muri iyo minsi itatu y’ibyishimo n’ishema.
