ibyo ugomba kumenya ku gitsina cy’umugabo utiriwe ubaza
Mu bitaro bikuru bya N’Djamena muri Tchad, Prof. Kimassoum Rimtebaye, inzobere mu buvuzi bw’indwara z’inkari no kubaga abagabo, yasobanuye ibijyanye n’ibanga rikikije igitsina cy’umugabo. Ibiganiro yagiranye n’itangazamakuru byahaye ishusho isobanutse uko ubuzima bw’igitsina cy’umugabo bwubakitse, ibishobora kukigira intege nke, n’icyo ubuvuzi bugezaho mu kubungabunga ubuzima bwacyo.
1. Igitsina cy’umugabo: Ingano n’imiterere bisanzwe
Nk’uko Prof. Rimtebaye abivuga, igitsina cy’umugabo kigira iterambere uko umuntu akura, kuva mu bwana kugeza agize ubuzima bwuzuye. Nta rugero ruhamye rw’ingano yacyo ruba ruhari kuko bitandukanira ku muntu ku giti cye. Ariko, igitsina kitafashe umurego gipima hagati ya 6 na 10 cm, mu gihe gifashe umurego gishobora kwiyongera kuva kuri 2 cm kugeza kuri 8 cm, ndetse no kuruta aho bitewe n’umubiri n’imisemburo.
Yagize ati: “Hari n’abagabo igitsina cyabo kikuba kabiri iyo gifashe umurego. Ibi ntibigomba kuba impamvu yo kwiheba cyangwa kwigereranya, kuko buri muntu afite umwihariko we.”
2. Ese hari uburyo bwo kongera igitsina?
Yego, ariko si uko bamwe babitekereza. Ubu buvuzi bwemewe bushingiye ku misemburo, bugakoreshwa ku bana bagaragaza gukererwa gukura no kugira igitsina gito cyane ugereranyije n’imyaka yabo. Bahabwa imiti yongera imisemburo, ariko bikakorwa mu gihe cy’ubugimbi gusa.
Prof. Rimtebaye yagize ati: “Iyo umwana amaze guterwa inshinge eshanu, turapima tukareba niba igitsina cyiyongereye. Niba bimeze neza turabihagarika kuko iyo bikabije bishobora kwangiza ubuzima bwe.”
3. Ibibazo by’imibonano mpuzabitsina n’ubuvuzi bukwiye
Abagabo benshi bahura n’imbogamizi zo gufata umurego cyangwa kurangiza imibonano. Nubwo hari imiti nka Viagra izwiho gufasha, si bose bemerewe kuyifata.
“Hari abashobora kuba bafite indwara z’umutima batabizi. Iyo bahawe iyo miti bishobora kubaviramo urupfu rutunguranye,” Prof. Rimtebaye aburira.
Imiti igomba gutangwa hashingiwe ku isuzuma ryimbitse, kuko hari ibishobora gutera kanseri ya prostate cyangwa guhungabanya ubuzima bw’impyiko iyo ikoreshwa nabi.
4. Kugira imibonano mpuzabitsina kenshi bitera kanseri ya prostate?
Oya. Nta bushakashatsi bwemeza ko ubwinshi bw’imibonano butera kanseri ya prostate. Ibi ni ibihuha bikwiye kuvuguruzwa.
5. Gukebwa bifite akamaro ki?
Gukebwa bigira uruhare mu kugabanya ibyago byo kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, harimo na kanseri y’uruhu ku gitsina. Ariko abatagize umuco wo gukebwa nabo bashobora kwirinda indwara iyo bakora isuku neza, barinda ako gahu ku gitsina kazwi nka prepuce.
Abagabo badakebwe ariko bubahiriza isuku bagira ubudahangarwa bwo ku rwego rwo hejuru. Muri iki gihe, mu bihugu byateye imbere nka za Leta Zunze Ubumwe za Burayi, abarenga 80% ntibakebwa ariko ntibahura n’ibibazo kuko bazi kwita ku isuku.
6. Igitsina cy’umugabo gishobora kuvunika? Yego
Nk’uko uyu muganga abisobanura, igitsina gishobora kuvunika cyane cyane mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina ikabije cyangwa ikozwe nabi. Ibiranga iyo mvune ni:
- Kumva igitsindo kimeze nk’cyamanyutse
- Kugira uburibwe bukabije
- Kudashobora gufata umurego
- Guhindura imiterere
Iyo ubibonye, ihutira kwa muganga. Hagomba kubaho kubagwa, hakavanwamo amaraso yahibumbiye, igitsina kigahabwa imiterere yacyo, maze umuntu agakira neza.
7. Gukoresha imiti nabi bishobora kugutera ingaruka zikomeye
Gushaka kurangiza inshuro nyinshi cyangwa kugaragaza “ubugabo” budasanzwe bishobora gutera izindi ndwara. Prof. Rimtebaye asobanura ko:
“Kugira imibonano mpuzabitsina isanzwe irangiye ni kimwe no kugenda 16 Km n’amaguru. Iyo winjije imiti idasuzumwe, waba wiyicira ubuzima.”
