Ese ibyo turya bishobora kugira uruhare ku mpumuro y’icyuya cyacu?
Mu gihe cy’ubushyuhe bwinshi, nko mu mezi y’impeshyi, benshi bibasirwa n’ikibazo cy’imyuka mibi iva mu mubiri binyuze mu cyuya. Ariko se, aho kwishingikiriza gusa ku mavuta n’imibavu ihumura, byashoboka ko ibyo turya byatugirira akamaro mu guhindura uko duhumuye?
Mu buzima bwa buri munsi, kubira icyuya ni igikorwa gisanzwe kandi gikenewe mu mikorere y’umubiri wacu. Ni uburyo kamere bwo kugabanya ubushyuhe, ariko si kenshi dutekereza ku ruhare ibyo turya bifite ku mpumuro ishobora kuranga icyo cyuya. Ibi bivuze ko ibiryo bishobora kuba kimwe mu bisobanura impamvu bamwe bahumura neza mu cyuya, abandi bakagira umunuko udashimishije.
Imvubura z’ibyuya n’umuhumuro
Umuhanga mu by’imitekerereze n’ubumenyi ku mpumuro, Johan Lundström, avuga ko impumuro y’icyuya idaturuka ku cyuya ubwacyo, ahubwo iva ku mikoranire yacyo n’ubundi bwoko bwa mikorobe ziba ku ruhu rwacu. Iyo mikorobe ibona intungamubiri iri mu cyuya by’umwihariko intungamubiri ziva mu byo twariye ikazihinduramo impumuro runaka, imwe ihumura neza, indi igatera umunuko.
Lundström agira ati: “Ibinyabutabire byinshi bituruka mu biryo tugabura bigera mu maraso bikagera no ku ruhu aho bisohokera binyuze mu cyuya, bigahindura umuhumuro wacyo.”
Ibiryo byongera umunuko w’icyuya
Ibinyabutabire bikungahaye kuri sulfure (sulfur), nk’ibi biri mu nyama zitukura, tungurusumu, n’amagi, bishobora kugira uruhare mu gutuma icyuya gisohoka gifite impumuro itanejeje. Sulfure ni ikinyabutabire gikunze kuboneka mu biribwa byinshi bibonekamo intungamubiri z’ingenzi, ariko gishobora no kugira ingaruka ku muhumuro w’umubiri.
Nka tungurusumu, nubwo izwiho kuba ifite akamaro mu kongerera ubudahangarwa umubiri, igira n’uruhare mu gutuma icyuya gisohoka kirimo impumuro ihindura uburyo umuntu yakira uwo muhumuro – yaba ari we ubwite cyangwa se abamwegereye.
Ibiryo bishobora gutuma icyuya gihumura neza
Hari ubushakashatsi bwakozwe muri kaminuza ya Macquarie muri Australia, aho abagabo 43 bakoze igerageza ryo kwambara imyenda ya kotoni nta deodorant bateye, bamaze kurya indyo zitandukanye. Nyuma yo kubira icyuya, abashinzwe igerageza basanze abagabo baryaga imbuto n’imboga bagiraga impumuro iryoheye izuru, ugereranyije n’abaryaga ibinyampeke byinshi n’ibinyesukari.
Ubundi bushakashatsi bwakozwe ku bagabo 17, bwemeje ko icyuya cyabo cyahumueaga neza kurushaho mu gihe bari bariye ku ifunguro ridafite inyama zitukura. Abo bashakashatsi bemeje ko abagabo barya indyo irimo imboga, imbuto, n’ibinyamisogwe bafite icyuya gihumura neza, gikunzwe no kumvwa neza n’abandi.
Ibyo bivuze ko ibiribwa nk’inyanya, karoti, epinari, amashaza, ibishyimbo, n’imbuto zitandukanye bishobora kugira uruhare mu kugabanya impumuro mbi y’icyuya.
Guhindura indyo, igisubizo kirambye?
Nubwo gukoresha deodorants cyangwa parfum bishobora gutanga igisubizo cyihuse, guhindura ibyo turya bishobora gutanga igisubizo kirambye. Binyuze mu kurya indyo yuzuye, ikungahaye ku biribwa bifite intungamubiri z’umwimerere, umubiri ushobora gutangira gusohora impumuro ya kamere itarimo uruvangitirane rw’umunuko.
Ndetse, nubwo impumuro y’umubiri w’umuntu ishobora gufatwa mu buryo butandukanye bitewe n’umuco cyangwa aho abantu bari, impumuro nziza y’icyuya ishobora kuba ikimenyetso cy’ubuzima bwiza.
Lundström agira ati: “Umukunzi wawe ashobora gukunda impumuro yawe kamere, cyane cyane mu bihe byihariye nk’iby’urukundo, ariko aho wicaye hafi y’abandi bantu utazi, impumuro mbi y’umubiri irahungabanya.”
Nk’uko ubushakashatsi butandukanye bubigaragaza, ibyo turya bifite uruhare rukomeye ku mpumuro y’icyuya cyacu. Indyo irimo imboga, imbuto n’ibinyamisogwe ntishimangira gusa ubuzima bwiza, ahubwo ishobora no gutuma impumuro yacu ihinduka nziza, ikadufasha kwisanzura mu bandi.
Aho kwihutira kugura parfum ihumura cyane, tekereza niba indyo yawe itaba ari yo mpamvu icyuya cyawe kigira impumuro utifuza.
