Iburengerazuba: BNR yegereye abaturage, ikemura ibibazo by’abashyizwe muri CRB batagira imyenda
Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), ku bufatanye n’Ikigo gishinzwe gukusanya no gucunga amakuru ku myenda (TransUnion Rwanda Ltd) n’ibigo bitanga serivisi z’imari, yatangije gahunda yo kwegera abaturage mu rwego rwo kubasobanurira imikorere y’urwego rwa Credit Reference Bureau (CRB) no gukemura ibibazo by’abakiliya b’ibigo by’imari byagiye bigaragara hirya no hino mu gihugu.
Ni igikorwa cyabereye mu Ntara y’Iburengerazuba, mu Karere ka Rubavu, kuva ku wa 29 Nzeri kugeza ku wa 2 Ukwakira 2025, aho abaturage bo mu turere twa Rubavu, Rutsiro, Nyabihu na Ngororero bahawe umwanya wo kubaza no gusobanurirwa ibijyanye n’amakuru yabo muri CRB ndetse n’uburyo bwo kuyakorera isuzuma no kuyakosora igihe habonetsemo amakosa.
Abaturage bishimiye kuba begerejwe serivisi za BNR
Ngendahayo Martin, umwe mu baturage bitabiriye iki gikorwa, yavuze ko yari amaze imyaka isaga itandatu ari ku rutonde rwa CRB azira umwenda atigeze agira.
Yagize ati: “Mu 2018 nari narafashe ibikoresho by’imirasire y’izuba mu kigo cya Mobisol, nyuma habamo ikibazo ndabibasubiza. Nyuma baje kunshyira muri CRB bavuga ko mfite umwenda wa miliyoni 1.3 Frw kandi nari nabisubije. Iyo nageragezaga gufata inguzanyo muri banki barabinyimaga. Uyu munsi ndishimye cyane kuko BNR yegereye abaturage, ikibazo cyanjye cyakemuwe kandi nsubijwe uburenganzira bwanjye.”
BNR isaba ibigo by’imari gutanga amakuru ku gihe
Uwituze Angélique, ushinzwe abakiriya muri TransUnion Rwanda Ltd, yasobanuye ko amakuru ajya muri CRB atangwa n’ibigo by’imari, kandi ari byo bifite inshingano yo kuyavugurura igihe umuturage yishyuye.
Yagize ati: “Ikibazo kinini dukunze guhura na cyo ni uko hari ibigo bitinda kuvugurura amakuru, bigatuma umukiriya aguma ku rutonde rwa CRB nk’ufite umwenda kandi yarangije kwishyura. Dusaba ibigo by’imari gukoresha ikoranabuhanga no gutanga amakuru ku gihe kugira ngo bidakomeza kubangamira abakiriya.”
BNR yashyizeho uburyo bushya bwo gufasha abakiriya
Umuyobozi ushinzwe guteza imbere urwego rw’imari muri BNR, Kimenyi Valence, yavuze ko mu rwego rwo gukemura ibibazo by’abakiriya, hashyizweho uburyo bushya bwitwa Intumwa Chatbot, bufasha umuntu kugeza ikibazo cye ku BNR atavuye aho ari.
Yasobanuye ati: “Intumwa Chatbot ikoreshwa hifashishijwe urubuga rwa Internet rwa BNR (www.bnr.rw) cyangwa ubutumwa bugufi kuri nimero 6005. Iyo umuntu atanga ikibazo cye, abashinzwe serivisi z’imari bagihita bakurikirana. Gusa twasanze hari benshi batayizi, ari na yo mpamvu twahisemo kujya mu baturage kugira ngo tuyibamenyeshe.”
Kimenyi yavuze ko mu mwaka ushize, BNR n’ibigo by’imari bikorana na yo bikemuye ibibazo bisaga 1000 mu cyumweru kimwe, ari na ho havuye igitekerezo cyo gushyiraho “Icyumweru cy’Umukiriya” kizajya kiba buri mwaka mu ntara zose z’igihugu.
Yongeyeho ko hari n’abaturage bashyirwa muri CRB batabizi, abandi bakabura uko bayivamo kubera amakuru atuzuye cyangwa atavuguruwe, asaba ko buri wese yakwigirira umuco wo kugenzura amakuru ye.
BNR isaba abaturage kuba inyangamugayo mu mikoranire n’ibigo by’imari
Kimenyi yasabye abaturage kujya baba inyangamugayo mu gukorana n’ibigo by’imari, kuko amakuru atangwa muri CRB agenderwaho mu gihe umuntu asaba inguzanyo cyangwa indi serivisi y’imari.
Ati: “Abaturage bakwiye gusobanukirwa ko kuba muri CRB atari igihano ahubwo ari uburyo bwo kubika amateka y’imikoranire yawe n’ibigo by’imari. Iyo wagaragaje imyitwarire myiza mu kwishyura, bigufasha kubona serivisi z’inguzanyo mu buryo bworoshye. Ariko iyo wananiranye, bikagutera ikibazo mu gihe kizaza.”
Uburyo bwo kureba amakuru yawe muri CRB
Umuturage ashobora kureba amakuru ye abitse muri CRB akoresheje telefoni ngendanwa yandikira #707#, agahita abona ibimwerekeyeho n’uko ahagaze mu gukorana n’ibigo by’imari. Ibi bituma umuntu amenya niba hari amakuru atari yo kandi akabasha kuyasaba gukosorwa.
BNR ivuga ko iyi gahunda izakomereza no mu zindi ntara mu rwego rwo gukemura ibibazo byinshi bijyanye n’amakuru y’abakiriya mu bigo by’imari, no kongera icyizere hagati y’abaturage n’inzego z’imari mu gihugu hose.

