Abanyeshuri barenga 5000 bamaze gusubizwa mu ishuri binyuze mu bufatanye bwa Minisiteri y’Uburezi n’u Bwongereza
Abana barenga 5000 bari baravuye mu ishuri bamaze kugarurwa mu burezi biciye mu mushinga Learning and Inclusion for Transformation (LIFT), ushyirwa mu bikorwa ku bufatanye bwa Minisiteri y’Uburezi n’Ubwami bw’u Bwongereza. Uyu mushinga ugamije guteza imbere ireme ry’uburezi no gufasha abana bose kubona amahirwe angana yo kwiga, by’umwihariko abari barataye ishuri.
Mu rugendo rwo kugenzura aho ibikorwa bigeze, Umunyamabanga wa Leta w’u Bwongereza ushinzwe Iterambere Mpuzamahanga n’Afurika, Baroness Chapman, yasabye ko imbaraga zikomeza gushyirwa mu gushyigikira abana bataye ishuri kugira ngo ntibazongere kurivamo.
Umuyobozi w’umushinga LIFT, Silas Bahingasenga, yavuze ko nyuma y’umwaka umwe gusa w’isohoka ryawo, umusaruro uri kugaragara.
Yagize ati: “Intego yacu si ukubona umwana agarutse mu ishuri gusa, ahubwo ni ukumufasha kugumamo, akiga neza, akagira amanota meza kandi akarangiza amasomo ye. Turanaharanira gutuma imiryango isobanukirwa akamaro k’uburezi, kuko rimwe na rimwe abana bata ishuri biturutse ku bibazo byo mu rugo cyangwa ku myumvire y’ababyeyi.”
Yasobanuye ko umushinga LIFT utibanda gusa ku bana basubizwa mu ishuri, ahubwo unafasha n’ababyeyi babo mu buryo bwo kubaka ubushobozi, guhindura imyumvire no kurwanya ubukene — imwe mu mpamvu nyamukuru ituma abana bata ishuri.
Mu ntego zawo z’uyu mwaka w’amashuri wa 2025/2026, LIFT yihaye kugarura abana 10,000 bari baravuye mu mashuri, mu gihe abagera ku 5,000 bamaze gusubizwa mu byumba by’amashuri hirya no hino mu gihugu.
Bahingasenga yavuze ko ibikorwa byawo bikomeje kwaguka, ndetse hakaba hari gukorwa n’ibikorwa byo kubaka ubushobozi bw’abarimu binyuze mu mahugurwa yo kubongerera ubumenyi n’ubushobozi bwo kwigisha abana bafite ubushobozi butandukanye.
Kuri ubu, uyu mushinga ukorera mu bigo by’amashuri bisaga 800 byo mu turere turindwi: Gasabo, Gakenke, Gisagara, Kirehe, Karongi, Ngororero na Rusizi, ariko biteganyijwe ko mu mwaka utaha wa 2026 uzagura ibikorwa byawo mu tundi turere kugira ngo ugerweho n’abana benshi.
Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr. Nelson Mbarushimana, yashimye uruhare rwa LIFT mu guteza imbere uburezi bufite ireme.
Yagize ati: “Uyu mushinga ni umwe mu bafatanyabikorwa badufasha kugera ku ntego z’igihugu zo guteza imbere uburezi buri ku rwego rwo hejuru. Ibikorwa byabo bifasha mu kongera umubare w’abanyeshuri bagaruka mu ishuri ndetse no mu kubaka ubushobozi bw’abarimu.”
Dr. Mbarushimana yongeyeho ko gukomeza gukorana n’uyu mushinga bizafasha igihugu kugera ku ntego yo kurandura burundu ikibazo cy’abana bata ishuri, bityo u Rwanda rukomeze kuba isoko y’uburezi bufasha buri mwana kugera ku nzozi ze.
Uretse gufasha abana gusubira mu mashuri, LIFT ifite na gahunda yo gushyira imbaraga mu burezi budaheza, aho buri mwana ahabwa amahirwe angana yo kwiga, yaba ufite ubumuga, ukeneye ubufasha bwihariye cyangwa uturuka mu miryango ifite amikoro make.
