AmakuruImyidagaduroSiporo

Amavubi yijeje Abanyarwanda intsinzi imbere ya Bénin


Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Bizimana Djihad, yatangaje ko we na bagenzi be biteguye gukora ibishoboka byose kugira ngo batsindire imbere y’Abanyarwanda, mu mukino bazakiramo Bénin kuri Stade Amahoro kuri uyu wa Gatanu, tariki 10 Ukwakira 2025, saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Kane, Bizimana yavuze ko ikipe yose imeze neza kandi ko nta mukinnyi n’umwe ufite ikibazo cy’imvune, ibintu byabahaye icyizere cyo kwitwara neza.

Ati: “Turi mu rugo, kandi tuzi neza ko Abanyarwanda badufitiye icyizere. Twiyemeje gukora ibishoboka byose ngo tubashimishe. Twese turi bazima, twiteguye kurwana ku ntsinzi.”

Uyu mukino ni uw’umunsi wa cyenda wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, aho Amavubi azaba ashaka amanota atatu ashobora kubahesha amahirwe yo gukomeza mu itsinda ryabo.

Bizimana yagarutse kandi ku kuba hari abakinnyi icyenda bafite amakarita y’umuhondo bashobora gusiba umukino ukurikiyeho naramuka bongeye kuyabona, ariko avuga ko bitazababuza gukina bitanga.

Ati: “Iyo uri mu kibuga, ntibyoroshye gutekereza kuri karita. Icyo dushyize imbere ni ugukina neza, tukirinda amakosa ariko tugaharanira gutsinda.”

Abakinnyi bafite amakarita y’umuhondo barimo Ntwari Fiacre, Manzi Thierry, Niyomugabo Claude, Imanishimwe Emmanuel, Mugisha Bonheur, Mugisha Gilbert, Kwizera Jojea, Ishimwe Anicet na Gitego Arthur.

Nyuma y’uyu mukino, Amavubi bazahita berekeza muri Afurika y’Epfo gukina na Bafana Bafana ku itariki ya 14 Ukwakira 2025.

Mu gihe habura imikino ibiri ngo hasozwe amajonjora, Itsinda C riyobowe na Bénin ifite amanota 14 inganya na Afurika y’Epfo, mu gihe u Rwanda na Nijeriya bifite amanota 11. Zimbabwe ifite 9 naho Lesotho ifite 4 amanota, iri ku mwanya wa nyuma.

Amavubi arashaka kwifatira umwanya mwiza imbere y’abafana bayo kugira ngo akomeze urugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya mbere u Rwanda rwaba rwitabiriye mu mateka yarwo.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *