Amakuru

Bakennye ariko bafite ejo heza: Urubyiruko rufite ubumuga rugiye guhindurirwa amateka binyuze mu mahugurwa n’inkunga


Mu karere ka Musanze harabera amahugurwa y’iminsi itanu agenewe urubyiruko rufite ubumuga, agamije kurwigisha gukora imishinga ibyara inyungu no gucunga neza amatsinda mato n’amakoperative, mu rwego rwo kurukuramo ubukene bukibuhangayikishije.

Amahugurwa yatangiye ku wa 28 Mata azasozwa ku wa 2 Gicurasi 2025, yitabiriwe n’urubyiruko rusaga 20 ruhagarariye abandi baturutse mu turere tune: Rubavu, Burera, Musanze na Rutsiro. Ni igice cy’umushinga “Turengere Abafite Ubumuga” uterwa inkunga na European Union, ugamije kwigisha no gutegura urubyiruko rufite ubumuga kuba abahanga mu guhanga imirimo no kuyobora amakoperative.

Dr. Hakizimana Nicodème, Umuyobozi Nshingwabikorwa wa OIPPA (Umuryango w’Abafite Ubumuga bw’Uruhu mu Rwanda), yavuze ko uyu mushinga uzafasha uru rubyiruko kwihangira imirimo ibafasha kwibeshaho no kuvana mu bwigunge, by’umwihariko abari barabuze uburyo bwo kubona igishoro n’amahirwe yo kwiteza imbere.

“Twabonye ko urubyiruko rufite ubumuga rugorwa cyane no kubona inguzanyo, rugafungwa amarembo n’ubukene. Turabaha ubumenyi, tunabashyigikire n’amafaranga kugira ngo bakore imishinga yabo badategereje imfashanyo itagira iherezo,” yavuze Dr. Hakizimana.

Inkunga y’amafaranga na gahunda ndende yo kubazamura

Buri tsinda ry’urubyiruko rizahabwa inkunga y’amafaranga miliyoni eshanu (5,000,000Frw) yo gutangiza imishinga yihariye irimo ubuhinzi, ubworozi, uburobyi n’ibindi byoroshye ariko bifatika. Muri rusange, miliyoni 20 zizatangwa muri iki cyiciro cy’ibanze ku matsinda yo mu turere tune twatoranyijwe.

Alice Kabonesa Justine, uyoboye uyu mushinga, avuga ko urubyiruko ruri mu mahugurwa ruzasabwa gusangiza abandi bagenzi babo ubumenyi, kugira ngo bizamure urwego rw’amatsinda rugize amakoperative yifashishwa mu iterambere rirambye.

Abitabiriye barabishimira

Uwingabiye Solange, umwe mu bitabiriye amahugurwa, yemeza ko uyu mushinga ubasubije icyizere:

“Twasanzwe turi mu matsinda, ariko ntitwari tuzi imikorere y’amakoperative. Aya mahugurwa aratwigisha uko tuzamura urwego rwacu, tunamenye gutoranya abo dukorana bafite ubushobozi.”

Ku rundi ruhande, Niyongira Emmanuel ati:

“Twahingaga mu buryo budafite intego. Ariko ubu tugiye gukora nk’abafite icyerekezo n’ubushobozi bwo gutera imbere.”

Uyu mushinga uteganyijwe kugera ku rubyiruko 160 rufite ubumuga mu gihugu hose, binyuze mu bufatanye n’imiryango irimo OIPPA, AIMPO, HIHD na ISDO, ku nkunga y’umuryango w’Ubumwe bw’i Burayi.

J. christian IHIRWE


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *