Amakuruubutabera

Gasabo: Umugabo n’umugore bafatanywe amacupa 624 ya liqueur zitujuje ubuziranenge


Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi umugabo w’imyaka 38 n’umugore we w’imyaka 34, bakekwaho gukora no gucuruza inzoga zitujuje ubuziranenge mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Bumbogo, Akagari ka Zindiro.

Bafashwe ku wa 31 Nyakanga 2025, nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage, Polisi ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano bahita berekeza mu rugo rw’ukekwa baramusanga.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yavuze ko umugore amaze kubona umugabo we afashwe, yahise atwika inzitiramibu n’uburiri mu nzu agamije gusibanganya ibimenyetso, bitangira gushya.

Ati: “Muri iyi nzu hasanzwe amacupa 624 arimo liqueur, litiro 20 zari mu ijerekani zikoreshwaga mu gukora izi nzoga, n’ubundi bwoko bw’inzoga zitari zemewe bwitwa ‘One Sip Gin’.”

Inkongi yatewe n’uwo mugore yangije inzu n’ibikoresho byari biyirimo bifite agaciro ka miliyoni 7,8 Frw, mu gihe inzu ubwayo yangiritse ku gaciro ka miliyoni 2,5 Frw.

Abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Bumbogo, mu gihe bategereje gushyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB).

CIP Gahonzire yagize ati: “Polisi y’u Rwanda irihanangiriza abantu bose bihangira imirimo yo gukora inzoga zitujuje ubuziranenge bakaziha abaturage, kuko ari ukubaroga. Nta na rimwe bizihanganirwa.”

Yanibukije abaturage gutanga amakuru ku bikorwa byose bitemewe n’amategeko, kugira ngo bibashe gukumirwa hakiri kare.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *