U Rwanda na Mali byegukanye ibikombe mu mikino isoza ‘Giants of Africa Festival’
Ikipe y’u Rwanda mu bahungu n’iya Mali mu bakobwa ni zo zegukanye ibikombe mu mikino yasojwe iserukiramuco rya “Giants of Africa” ryabereye mu Rwanda ku nshuro ya kabiri, nyuma y’iryabaye mu 2023.
Iri serukiramuco ryahuje urubyiruko 320 rwo mu bihugu 20 bya Afurika, ryakinirwaga kuri Zaria Court i Kigali.
Mu cyiciro cy’abahungu, u Rwanda rwatsinze Sénégal amanota 27-24 mu mukino wa nyuma. Igice cya mbere cyarangiye Sénégal iyoboye n’amanota 10-8, ariko u Rwanda rusubirana imbaraga mu gace ka kabiri, rubifashijwemo na kapiteni Kayijuka Dylan Lebson na Williams Sean Mwesigwa, rusoreza ku ntsinzi.
Nyuma y’umukino, Kayijuka Dylan yagize ati: “Ndashimira bagenzi banjye, twakoze ikintu twari tuzi ko kigoye. Twajyaga mu mukino wose dufite intego yo gutsinda, kandi byadushimishije kwegukana iki gikombe imbere y’Abanyarwanda.”
Mu cyiciro cy’abakobwa, Mali yegukanye igikombe itsinze Sénégal amanota 20-16.
Abakinnyi beza b’irushanwa bamenyekanye: Umunyarwanda Kayijuka Dylan mu bahungu na Oummou Koumare wo muri Mali mu bakobwa.
Iri serukiramuco riteganyijwe gusozwa ku wa 2 Kanama 2025 n’igitaramo cy’abahanzi bakomeye muri Afurika barimo The Ben, Timaya, Kizz Daniel na Ayra Starr.


