AmakuruImyidagaduro

Element EleéeH agiye gutaramira muri Uganda mu gitaramo cya Ray G


Umuhanzi w’Umunyarwanda Element EleéeH agiye kongera kwambukiranya imipaka y’u Rwanda ajya gutaramira muri Uganda, aho azafatanya n’umuririmbyi ukomeye Ray G mu gitaramo gikomeye giteganyijwe kubera i Mbarara ku wa 1 Ugushyingo 2025.

Ni igitaramo kizabera muri Stade ya Kakyeka, aho Ray G azahuriza hamwe abakunzi be mu birori byitezweho gukoranya imbaga nyamwinshi. Amatike yo kwinjira azaba agura 20,000 UGX (asaga 8,000 Frw) ahasanzwe, mu gihe abashaka kwinjira muri VIP bazishyura 50,000 UGX (arenga 21,000 Frw).

Ray G, umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu Burengerazuba bwa Uganda, amaze igihe yigaruriye imitima y’abakunzi b’umuziki mu karere, by’umwihariko mu Rwanda nyuma yo gukorana indirimbo “Hama” na Bruce Melodie, yamufashije kumenyekana cyane.

Kuri iyi nshuro, uyu muhanzi yatoranyije Element EleéeH nk’umwe mu bazamufasha gususurutsa abitabiriye igitaramo, ibintu bigaragaza ukuntu umuziki w’akarere k’Ibiyaga Bigari ugenda uhuza abahanzi baturuka mu bihugu bitandukanye.

Element EleéeH azaba avuye muri Tanzania, aho ari gufatira amashusho y’indirimbo “Jozi” yakoranye na Marioo, iri kuri album nshya y’uwo muhanzi w’Umutanzaniya.
Amakuru kandi avuga ko Element ari gutegura indirimbo nshya yise “Maaso”, ndetse ashobora gutangirira muri Tanzania ibikorwa byo kuyimenyekanisha no kuyamamaza ku mbuga mpuzamahanga.

Uretse “Maaso”, uyu muhanzi afite indi mishinga y’ubufatanye n’abaririmbyi batandukanye bo muri Tanzania, bigaragaza uburyo ari kurushaho gukomeza gukwirakwiza izina rye ku rwego mpuzamahanga.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *