BK Insurance yazanye uburyo bushya bwihuse bwo kubona serivisi z’ubwishingizi hifashishijwe ikoranabuhanga
Mu rwego rwo korohereza abakiliya kubona serivisi z’ubwishingizi mu buryo bworoshye kandi bwihuse, BK Insurance yatangije uburyo bushya bushingiye ku ikoranabuhanga bwiswe ‘Ni Ako Kanya’, bugamije guha abantu ubushobozi bwo kwikorera serivisi z’ubwishingizi batavuye aho bari.
Iyi gahunda yatangijwe ku wa 8 Ukwakira 2025, igamije gufasha Abanyarwanda kubona serivisi z’ubwishingizi mu buryo bworoshye, bitabaye ngombwa kujya ku mashami cyangwa guhamagara abakozi b’iki kigo.
Umuyobozi Mukuru wa BK Insurance, Alex Bahizi, yavuze ko iyi gahunda nshya ari igisubizo ku mbogamizi abantu bahuraga na zo mu gushaka serivisi z’ubwishingizi zisaba kugera ku mashami.
Yagize ati: “Twabonye ko hari benshi batakazaga umwanya n’amafaranga bajya gushaka serivisi z’ubwishingizi. Ni yo mpamvu twatekereje uburyo bwo gukoresha ikoranabuhanga, kugira ngo umuntu abashe kubona serivisi aho aherereye, mu buryo bwihuse kandi bwizewe.”
Binyuze muri ‘Ni Ako Kanya’, abakiliya bashobora kugura ubwishingizi, kongera ubwabo, kwishyura, cyangwa kubona icyemezo cy’ubwishingizi bifashishije urubuga rwa BK Insurance cyangwa bagakanda kode 7754# kuri telefoni, bagakurikiza amabwiriza.
Bahizi asobanura ko iri koranabuhanga rizafasha kongera umubare w’abafite ubwishingizi mu gihugu ndetse rikazamura ireme rya serivisi.
Yongeyeho ati: “Ibi bidufasha kugera kuri benshi, ariko kandi n’abasanzwe ari abakiliya bacu bakabona serivisi zinoze kandi zihuse.”
Ku ruhande rwe, Alice Rwagasana, ushinzwe ubucuruzi muri BK Insurance, yavuze ko iyi gahunda yatangijwe mu cyumweru cyahariwe umukiliya kugira ngo berekane ko bahisemo gushyira umukiliya ku isonga mu mikorere yabo.
Ati: “Turashaka ko umuntu wese wifuza ubwishingizi atagorwa. Ni yo mpamvu dushyize imbere uburyo bwo kubuha mu buryo bwihuse, butavunanye kandi bwegereye buri wese, yaba ari mu mujyi cyangwa mu cyaro.”
Ubuyobozi bwa BK Insurance bwatangaje ko amakuru yose y’abakiliya azajya abikwa mu buryo bwizewe kandi bwubahiriza amabwiriza y’umutekano w’amakuru, kimwe nk’uko bikorwa ku mashami y’iki kigo.
