Burikantu agiye gutegura igitaramo cyo gushima Imana nyuma yo kurekurwa na RIB
Mwitende Abdoulkarim uzwi cyane ku izina rya Burikantu, wari umaze iminsi afunzwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), yarekuwe kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Nyakanga 2025. Nyuma yo kurekurwa, yahise atangaza ko agiye gutegura igitaramo cyo gushima Imana, nk’uko yari yarabyiyemeje akiri muri kasho.
Mu kiganiro kigufi yagiranye na IGIHE nyuma yo kurekurwa, Burikantu yagize ati: “Ndashimira Imana kuba ndi hanze, ni imirimo yayo kuko njye nk’umuntu sinzi icyo nari kuba nakora. Iminsi ine ni myinshi ariko ni amashimwe gusa kuba ndi mu rugo.”
Yirinze gutanga ibisobanuro birambuye ku byari biri muri dosiye ye, avuga ko ari ibya RIB. “Ibijyanye n’ibiri muri dosiye, uko biri kose byatangazwa na RIB kuko nibo bayifite kandi njye sindi umuvugizi wayo,” yavuze.
Uyu musore yavuze ko igihe yari afunze yihaye isezerano ryo kuzategura igitaramo cyo gushima Imana naramuka arekuwe. Ubu ngo yatangiye gutegura uko kizaba.
Ati: “Ni isezerano nari nihaye ko nindamuka ndekuwe, nzakora igitaramo cyo gushima Imana, nkagikorera muri ‘Car Free Zone’. Ngiye gutangira gusaba uruhushya, nibabinyemerera muzamenya amatariki n’abahanzi tuzakorana.”
Burikantu yari yatawe muri yombi ku wa 20 Nyakanga 2025, akurikiranyweho gufungirana abakobwa bari bagiye kumusura iwe ngo bamufashe gukora ibiganiro ajya ashyira ku mbuga nkoranyambaga.
Amakuru avuga ko umwe muri abo bakobwa yasabwe kujya kuganira na Burikantu mu cyumba ariko arabitera utwatsi. Ngo nyuma y’aho yahise arakara afata icyemezo cyo kubafungirana, abasaba kumwishyura amafaranga yakoresheje ku itike no ku fanta yabaguriye.
Abo bakobwa batabaje Polisi, nayo ibafungurira, nyuma Burikantu ahita atabwa muri yombi.
Kugeza ubu, nta makuru yemewe atangajwe ku cyemezo cyafashwe kuri dosiye ye, ariko we yemeza ko igihe yamaze muri kasho cyamusigiye isomo ryo kurushaho kwegera Imana no kuyishimira.
