AmakuruIkoranabuhanga

Ingendo zisimbuka imigabane mu minota 20: Ejo hazaza h’itumanaho n’ubwikorezi burimo gutekerezwaho


Wibaze kuri iki gitekerezo: Uri i Kigali, mu gace ka Rebero, ahagana saa kumi n’ebyiri za mu gitondo. Ufite gahunda y’inama i Dubai, ariko aho kugenda amasaha icyenda cyangwa icumi mu ndege, wicara mu cyogajuru gihagurukira i Kigali kikakujyana i Dubai mu minota 20 gusa.

Mu cyerekezo cy’umwaka wa 2050, ibi ntibizaba bikiri inzozi. Ubuhanga burimo gutegurwa n’ibigo by’ikoranabuhanga ku Isi, nk’icya SpaceX cyashinzwe n’umuherwe Elon Musk, burimo kugerageza uburyo bushya bwo gukora ingendo mpuzamahanga mu gihe gito hifashishijwe ibyogajuru.

Mu rugendo rwifashisha icyogajuru cya Starship, cyari cyarakozwe mu buryo bushobora kugifasha kujya gikoreshwa inshuro nyinshi, umuntu ashobora guhera mu Rwanda akagera i Dubai akoresheje iminota mike yihuta nk’umuyaga.

Mu gihe cy’isegonda, icyogajuru cyamaze kwinjira mu isanzure, kikarenga ku butumburuke bw’ikirere cy’Isi, hanyuma kikongera kwinjira mu rundi ruhande cyegereye aho ujya. Uko kugendera ku muvuduko ushobora kugera kuri kilometero ibihumbi 25 ku isaha ni kimwe mu bituma iyi ngendo igabanuka cyane ku gihe.

Byashoboka ko umuntu yagenda saa mbili za mu gitondo akagera i Dubai mbere y’amasaha atatu zaho, agasanga afite umwanya wo kuruhuka no kwitegura inama izatangira ku isaha ya saa saba.

Nubwo uru rwego rw’ikoranabuhanga rutari rwagerwaho mu 2025, ibikorwa birimo gukorwa biratanga icyizere. Ibibazo bikomeye birimo umutekano w’abagenzi, ubushobozi bwo guhangana n’ubushyuhe bwo hejuru icyogajuru gihura nacyo kigaruka ku Isi, hamwe no kubona ibikorwaremezo byabugenewe.

Kuba ibi byogajuru bitanga urusaku rukabije, bivuze ko aho bihagurukira n’aho bigwa bigomba kuba kure cyane y’ahatuye abantu. Ibi bisaba ishoramari rikomeye mu kubaka ibibuga bidasanzwe, bimeze nk’amasoko y’ingendo z’ikirere mu buryo buhoraho.

Hari kandi impungenge ku giciro cy’amatike. Kugira ngo ibi byogajuru bihinduke igisubizo rusange, bizasaba ko ibiciro bizamo bihangana n’ibya sosiyete z’indege zisanzwe, bitari iby’abifite gusa.

Nubwo urugendo rukiri rurerure, ibimaze kugerwaho biratanga icyizere. Mu gihe ibibazo biriho byakemuka, abatuye Isi bashobora kugera ku nzozi zo kugendera mu isanzure nk’uko abantu bamenyereye kwicara mu ndege.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *