AmakuruImyidagaduro

Urukundo rwuzuye ihohotera n’imbabazi: Amandah Darling yasabye imbabazi uwa muteye inkovu ku mutima


Mu gihe ibihe byinshi by’urukundo bitagira igikuba, si ko byagenze kuri Isimbi Amandine, uzwi cyane nka Amandah Darling, wamamaye cyane ku mbuga nkoranyambaga kubera imico idasanzwe no kutajya yihisha ku byamubayeho. Uyu mukobwa w’umunyarwandakazi yongeye gutungurana nyuma yo gushyira hanze ubutumwa busaba imbabazi ku mugaragaro, yisabira imbabazi umukunzi we Amollo Karol wo muri Uganda, nyuma yo kumushinja kumuhutaza, kumufunga no kumukubita.

Ubu busabe bw’imbabazi buje nyuma y’igihe kingana n’ukwezi, ubwo Amandah yacishaga ubutumwa bw’akababaro ku mbuga nkoranyambaga, ashinja uyu mukobwa bakundanaga kumuhohotera bikabije, ndetse yerekana n’amashusho agaragaza ubwo yakubitwaga, inshuti zabo zimusabira imbabazi ngo bareke kumukubita.

Mu butumwa bushya, Amandah yacishije ku mbuga nkoranyambaga yavuze amagambo yuje kwicuza, yemeza ko atagombaga gushyira hanze ibimenyetso by’ayo makimbirane, kuko byashenguye imitima y’inshuti za Amollo n’umuryango we. Yagize ati:

“Sinashakaga kubabaza umuntu uwo ari we wese. Sinagombaga gushyira hanze ibyo nahashyize. Ndifuza ko ibi birangira burundu. Nizeye ko twese dushobora kubyibagirwa tugakomereza aho.”

Yunzemo amagambo yuje amarangamutima avuga uburyo Amollo yamuhagarariye igihe yari mu bihe bikomeye, ari kumwe n’umwana we. Yagize ati:

“Wambaye hafi cyane igihe nagukeneye. Ibyo ntabwo nzabyibagirwa. Nizera ko ibi bizagira icyo bisobanuraho mu gihe kizaza.”

Amandah yavuze ko ibyo yakoze mu kwezi kwa Mata 2025 byari bishingiye ku mubabaro n’ihungabana. Yavuze ko ibyo yanditse n’amashusho yashyize hanze atari ngombwa, kandi ko bidakwiriye gukomeza kumugiraho ingaruka cyangwa se gutuma abantu babona Amollo nk’umugome.

Bamwe mu bakurikirana ubuzima bw’aba bombi bavuga ko uru rukundo rwabo rwabaye urw’agatangaza: rwuzuyemo amarangamutima, urukundo rutajegajega ariko nanone rwakunze kurangwa no kutumvikana no gukomeretsanya ku mutima no ku mubiri.

Mu mpera za Werurwe, Amandah yari yatangaje ko ibyo yanyuzemo ari ihohotera rikomeye, avuga ko uyu mukobwa yajyaga amuboha, akamukubita kandi akanamuca ku nshuti no ku muryango. Yagize ati:

“Natekerezaga ko wenda ari njye wakosheje kugeza ubwo nari ngiye kuhatakariza ubuzima. Ntabwo ntewe isoni no kuvayo ngo mvuge.”

Aya magambo yafashwe nk’ubutumwa bukomeye bwo gukangurira abandi bantu bari mu rukundo rufite ibikomere n’ihohotera, kubivamo mbere y’uko bibagira ibitambo by’urukundo rudafite umutekano.

Si ubwa mbere aba bombi bagirana amakimbirane. Mu 2023 bari baratandukanye nabi, ndetse Amandah yaje gutahuka mu Rwanda avuga ko azinutswe iby’abakobwa bagenzi be burundu. Yagize ati:

“Narababaye cyane. Icyo gihe nasabye imbabazi umuryango wanjye, inshuti n’abavandimwe. Narahindutse, ariko byarangiye dusubiranye.”

Ubu noneho yongeye gusaba imbabazi. Ndetse hari abibaza niba iyi myitwarire itari ishingiye ku kamenyero ko kwicuza nyuma y’ihohoterwa, aho kubaka umubano ushingiye ku bwubahane.

Bamwe mu bakunzi be bashimiye uburyo yicujije ku mugaragaro, ariko abandi bagaragaje impungenge ko ibi bisa no kwitiranya urukundo n’ihohotera, bigatuma abantu benshi bagwa mu mutego wo kuguma ahari ingorane.

Hari n’abavuga ko ibi byerekana akamaro ko kwigisha abakundana ko gukundana bidakwiye kubamo imvune z’umubiri cyangwa umutima, kandi ko imbabazi zitavura ibikomere igihe umutekano w’umuntu uba warahungabanye.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *