Bugesera: Drones zije guhangana na malaria mu buryo bugezweho
Mu rwego rwo guhashya malaria ikomeje guhitana ubuzima bwa benshi mu Rwanda, by’umwihariko mu Karere ka Bugesera, hatangijwe uburyo bushya bwo gukoresha drones mu kurwanya iyi ndwara. Uyu mushinga watangijwe ku wa 29 Kanama 2025 mu Murenge wa Ruhuha, ushyirwa mu bikorwa n’Ikigo Charis UAS Ltd gifatanyije na RBC ndetse na GIZ.
Bugesera ni kamwe mu turere dukunze kugaragaramo malaria nyinshi bitewe ahanini n’ibishanga byinshi bikikije aka karere. Mu mezi ashize, aka karere kaje ku mwanya wa gatatu mu kugira abarwayi benshi, aho muri Nyakanga honyine handitswe abarenga 6,000 mu gihe mu gihugu hose barenze ibihumbi 90.
Harerimana Innocent, umwe mu batuye Ruhuha, yavuze ko ubu buryo bushya bw’ikoranabuhanga bubahaye icyizere.
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, nawe yashimangiye ko malaria ari imwe mu ndwara zikomeje gutwara ubuzima bw’abatuye akarere.
Dr. Hakizimana Emmanuel uyobora gahunda yo kurwanya imibu ikwirakwiza malaria muri RBC, yavuze ko ubushakashatsi bakoze bwerekanye ko mu bishanga by’imiceri ari ho imibu yiganjemo. Yongeraho ko uburyo busanzwe bwo gutera umuti budashobora kugera hose, ariko drones zo zizabigeraho ndetse mu gihe gito.
Ku ruhande rwa Charis UAS Ltd, Kamali Karenzi Paul yavuze ko bazatangirira mu Murenge wa Ruhuha, bagatera umuti ku buso bwa hegitari zisaga 93, hanyuma bakazakomereza no mu yindi mirenge itatu y’Akarere ka Bugesera.
RBC itangaza ko hagati ya 2024 na Gashyantare 2025, mu gihugu hose habonetse abarwayi ba malaria bagera ku 657,365, bigaragaza ko hakenewe ingamba nshya n’ikoranabuhanga rihambaye mu kurwanya iyi ndwara.
