AmakuruPolitike

Ikigo cya Polisi gihugura abahanga mu kurwanya iterabwoba cyubatse izina mu karere


Mu Karere ka Bugesera, mu Murenge wa Mayange, ni ho hari ikigo cyihariye cyashyiriweho guha abapolisi b’u Rwanda n’abaturuka mu bindi bihugu amahugurwa ku kurwanya iterabwoba mu buryo bugezweho. Iki kigo kizwi nka CTTC (Counterterrorism Training Center), cyatangijwe mu 2013 mu rwego rwo kongera ubushobozi bw’inzego z’umutekano guhangana n’ibikorwa by’iterabwoba n’ibindi bihungabanya umutekano.

Hashize imyaka irenga 10 gishingiwe, CTTC Mayange cyamaze kwigarurira icyizere cy’inzego z’umutekano imbere mu gihugu no mu karere, kubera umusanzu gitanga mu gutegura abapolisi bafite ubumenyi n’ubushobozi bwo hejuru mu kurwanya iterabwoba.

Uburyo gitanga amahugurwa n’ubushobozi bufatika gifite

Iki kigo cyatangiranye abanyeshuri 300 n’abarimu 60, ariko ubu kimaze gutanga impamyabushobozi ku bapolisi barenga 3,800 baturuka mu Rwanda no mu bindi bihugu bya Afurika. Gikoresha uburyo bushyira imbere imyitozo ngiro, amasomo ajyanye n’ikoreshwa ry’intwaro za Gisirikare, ikoranabuhanga rigezweho n’amayeri yo gucunga umutekano wihariye.

Amahugurwa atangwa mu byiciro bitatu:

  • Special Force Wing: imyitozo y’abasirikare bidasanzwe bashinzwe kurwanya iterabwoba.
  • Counterterrorism and Intelligence Wing: amahugurwa ahuza kurwanya iterabwoba n’iperereza.
  • Specialized and Career Courses Wing: amasomo yihariye yo kongera ubunyamwuga n’ubuhanga.

Ubuyobozi bwa CTTC buvuga ko amahugurwa amara amezi atatu kugeza kuri atandatu, kandi ubu ikigo gifite ubushobozi bwo kwakira abasaga 2,000 icyarimwe, kikabaha inyigisho mu byumba bigezweho, amacumbi meza n’ibikoresho bishingiye ku ikoranabuhanga.

Impinduka ku rwego rw’igihugu n’akarere

Umuyobozi w’agateganyo wa CTTC, ACP Méthode Munyaneza, avuga ko intego nyamukuru ari ugutoza abapolisi kugira ubumenyi buhanitse bwo gukumira ibitero by’iterabwoba.

Iki kigo cyamaze kwagura ibikorwa byacyo n’inzego mpuzamahanga. Kimwe mu byerekana umusaruro wacyo ni uko abapolisi b’u Rwanda babanje guhugurwa muri CTTC Mayange ari bo bayoboye ibikorwa byo guhashya umutwe w’iterabwoba wa Ansar al-Sunnah wari warigaruriye Intara ya Cabo Delgado muri Mozambique.

IP Godfrey Muzungu, umwe mu bapolisi bahuguriwe muri CTTC, yemeza ko imyitozo yahaboneye ari yo yatumye bashobora guhangana n’imitwe y’iterabwoba muri Mozambique.

Umusanzu mu kurwanya iterabwoba mu karere

Uretse u Rwanda, iki kigo cyakira n’abaturuka mu bihugu nka Centrafrique na Sudani y’Epfo, hagamijwe ko n’izo nzego zimenya uburyo bugezweho bwo kurwanya iterabwoba.

Kugeza ubu, abapolisi bagera ku 2,000 barimo ab’u Rwanda n’abaturutse hanze bari mu mahugurwa ahakorerwa. Ubuyobozi bwa CTTC buvuga ko buzaguma ku isonga mu kongera ubushobozi bw’inzego z’umutekano, hagamijwe kurinda ituze n’iterambere ry’abaturage mu gihugu no mu karere.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *