Imyidagaduro

Minisitiri Nduhungirehe na Mukazayire mu bitabiriye igitaramo cy’amateka cya Vibranium


Mu ijoro ryo ku wa 29 Kanama 2025, Zaria Court yahindutse ihuriro ry’abakunzi b’umuziki n’abanyacyubahiro mu gitaramo cyasize amateka cyo kumva album nshya Vibranium ya Nel Ngabo na Platini.

Mu bitabiriye harimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, na Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, bifatanyije n’abandi banyacyubahiro barimo Richard Mutabazi uyobora Akarere ka Bugesera, Mutesi Scovia uyobora Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC), abahanzi b’inararibonye n’abakiri bato, abakinnyi ba sinema n’abakunzi b’umuziki baturutse imihanda yose.

Ibiro birangiye byatangijwe na Zuba Ray, umuhanzi mushya muri KINA Music, wahise atangira gususurutsa abari bicaye mu ntebe z’icyubahiro. Nkusi Arthur, wari umushyushyarugamba w’igitaramo, yahamagaye Nel Ngabo kuri stage, maze umusore asusurutsa imbaga mu ndirimbo ze ziri mu mitima ya benshi.

Platini, umwe mu batangije Dream Boys, nawe ntiyatanzwe. Yinjiriye mu ndirimbo ze zakunzwe cyane, yitabaza abahanzi bakoranye, barimo Butera Knowless bagarukanye Nta birenze ndetse na Davis D baririmbanye Jeje, maze abakunzi b’umuziki barizihirwa.

Nyuma yo kumva indirimbo zose zigize Vibranium, abitabiriye bagaragaje uburyo bishimiye album, maze bamwe bafata umwanya wo kuyishyigikira mu buryo bufatika. Miss Jolly Mutesi ni we wabimburiye abandi, agura album kuri miliyoni 10 Frw, ashyikiriza sheke yayo Ishimwe Clement uyobora KINA Music.

Prophète Joshua yahise yemera miliyoni 5 Frw, mu gihe Kefa, murumuna wa Clement, yemeye miliyoni 5 Frw kuri Nel Ngabo na Platini buri umwe, anganya miliyoni 10 Frw yose hamwe. Uncle Austin, umuhanzi n’umunyamakuru, nawe ntiyasigaye, yongeraho miliyoni 1 Frw.

Byose hamwe, iyi album yashyigikiwe n’abakunzi bayo ku giciro cya miliyoni 26 Frw mu ijoro rimwe, ishimangira uburyo umuziki nyarwanda ukomeje kwinjira ku rundi rwego rw’ubutunzi n’umuco.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *