Amerika igiye kubona umutungo kamere wa Ukraine
Mu gihe Ukraine ikomeje urugamba rwo kwigobotora igitutu cy’Uburusiya, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’icyo gihugu cyibasirwa n’intambara byashyize umukono ku masezerano ateye indi ntera uburyo ibihugu byombi bifatanya mu guhangana n’ingaruka z’intambara no kubaka ejo hazaza h’ubukungu.
Aya masezerano yavuzweho cyane mu mezi ashize, none yamaze gushyirwa ahabona. Ateganya ishyirwaho ry’ikigega cy’ishoramari kizafasha mu kuzahura ubukungu bwa Ukraine no kugera ku mutungo kamere wacyo, harimo amabuye y’agaciro, peteroli, gaz ndetse n’izindi nyungu zitari zimenyerewe.
1. Ukraine nta deni igomba kuzishyura
Icyemezo gikomeye cyagarutsweho ni uko Ukraine itazasabwa kwishyura amafaranga yose yakiriye mu nkunga z’Amerika kuva intambara yatangira. Ibi binyuranye n’imvugo ya Perezida Donald Trump, wavugaga ko Ukraine ikwiye kwishyura miliyoni 350 z’Amadolari (asaga miliyari 450 Frw), ariko Minisitiri w’Intebe wa Ukraine Denys Shmyhal yemeje ko aya masezerano atigeze ategeka iryo deni.
2. Amerika yemerewe kwinjira ku mutungo wa Ukraine
Nubwo umutungo kamere uzaguma mu maboko ya Ukraine, Amerika yemerewe kugera ku mutungo w’amabuye y’agaciro, peteroli na gaz, byose mu buryo bwo guhuriza hamwe ubushobozi mu ishoramari. Ni ubwa mbere Ukraine yemeye ko ibihugu by’amahanga bifatanya mu mutungo wa gaz na peteroli.
3. Ururimi rukoreshwa ku Burusiya rurakaza
Aya masezerano akoresha imvugo ikomeye ku Burusiya, aho ryitwa “ubushotoranyi bwuzuye” kandi hagaragazwa ko nta muntu cyangwa leta izafashije Burusiya izemererwa kugira inyungu mu kubaka Ukraine.
4. Amerika ishobora gukomeza gutanga intwaro
Nubwo nta masezerano y’umutekano yanditsemo, Ukraine yitezweho kwakira inkunga nshya zirimo n’ibikoresho by’umutekano nk’ibifasha mu kurinda ikirere. Ibi ni ibintu bigaragaza ko Amerika ishobora gukomeza gufasha Ukraine no mu bya gisirikare, nubwo byose bigashingira ku bushake bwa Perezida Trump, utarigeze agaragaza icyemezo gihamye nk’icya Joe Biden.
5. Umusaruro uzasubizwa muri Ukraine mu myaka 10
Ukraine yatangaje ko inyungu zizava muri iryo shoramari mu myaka 10 ya mbere zizashyirwa mu mishinga mishya yo kwiyubaka imbere mu gihugu. Nubwo ibi bitagaragara mu masezerano yasinyiwe i Washington, byitezwe ko bishobora gushyirwa mu masezerano yihariye akurikiraho.
6. Aya masezerano ntazabangamira inzira ya Ukraine mu kwinjira muri EU
Nubwo hari impungenge ko Amerika ihabwa amahirwe yihariye ku mutungo wa Ukraine byabangamira ubufatanye bwa Ukraine n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), aya masezerano yemeza ko bizakorwa mu buryo buhuye n’inyungu za EU, ndetse Amerika yemeye ko hazabaho ibiganiro bishya igihe bizaba ngombwa kubera ibyo Ukraine yaba isabwe na EU.
7. Amerika irashaka “inyungu mu byakozwe”
Abayobozi b’Amerika bemeza ko aya masezerano atanga icyizere ko abaturage b’Amerika bazabona inyungu ku misoro yabo yakoreshejwe mu gutera inkunga Ukraine. Deputy Chief of Staff Stephen Miller yavuze ko ari “uburyo bwo kwishyurwa ku misoro y’Abanyamerika yashowe mu ntambara”.
Icyitonderwa: Nubwo Ukraine ishaka gukomeza urugamba no kubaka ubukungu bushingiye ku mutungo kamere, ibikubiye muri aya masezerano bishobora kugena uko igihugu kizajya kiyoborwa n’amahanga mu buryo bufite ingaruka mu gihe kirekire, bitewe n’uko inshingano n’uburenganzira bihurijweho n’amahanga.

J. christian IHIRWE
