AmakuruIkoranabuhangauburezi

Amasomero yo kuri murandasi nk’igisubizo mu guteza imbere ireme ry’uburezi mu Rwanda


Mu gihe isi ikomeje kwihutira guhindura uburyo bwo kwigisha binyuze mu ikoranabuhanga, u Rwanda ntirwasigaye inyuma. Gusa, n’ubwo hashyizwemo imbaraga nyinshi mu gushyira ikoranabuhanga mu mashuri, haracyari icyuho gikomeye cyane cyane mu mashuri yo mu byaro aho ibikoresho bifasha mu myigire y’ikoranabuhanga bikiri bike.

Nk’uko byagarutsweho mu kiganiro EdTech Monday cyateguwe na MasterCard Foundation ku bufatanye na Minisiteri y’Uburezi n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB), cyatambutse kuri KT Radio kuwa 26 Gicurasi 2025, abatumirwa basobanuye uruhare rukomeye rw’amasomero yo kuri murandasi mu gutanga uburezi bufite ireme kandi burambye.

Icyuho mu bikoresho n’ubumenyi

Ubushakashatsi bwa REB bwerekanye ko 40% by’amashuri mu gihugu agifite ikibazo cy’amasomero. Ibi bigira ingaruka ku banyeshuri batabasha gusubiramo amasomo, gukora ubushakashatsi cyangwa gukomeza kwiga no hanze y’ishuri. Abarezi nabo barahura n’imbogamizi mu gutanga amasomo agezweho kandi ashimangira ubumenyi.

Amasomero yo kuri murandasi: Umusingi w’uburezi budaheza

Dr. Christine Niyizamwiyitira, impuguke mu burezi bushingiye ku ikoranabuhanga, yasobanuye ko amasomero yo kuri murandasi ari igisubizo nyacyo mu kunoza uburyo bwo kwigisha no kwiga. “Uburyo bwo kwigira kuri murandasi buha umunyeshuri ubwisanzure bwo kwiga uko abyumva, igihe cyose akeneye ubumenyi,” yavuze.

Yagarutse kandi ku rugero rwa porogaramu ya Digital Talent Program (DTP) yatangijwe mu 2023, igamije kongerera abarimu n’abanyeshuri ubumenyi mu ikoranabuhanga. Iyi gahunda imaze guhugura abarimu barenga 5,000, ariko haracyari icyuho mu kubona ibikoresho bifatika nk’ibikoresho by’ikoranabuhanga n’itumanaho.

Imbogamizi zikigaragara

Mu mbogamizi zikigaragara harimo:

  • Kubura interineti yihuta cyane cyane mu bice by’icyaro.
  • Ubumenyi buke ku barimu mu gukoresha amasomero yo kuri murandasi.
  • Kudaha agaciro amasomero yo kuri murandasi mu myigire isanzwe.
  • Ubushobozi buke ku mashuri mu kugura ibikoresho by’ikoranabuhanga.

Inzira z’igisubizo

Abari mu kiganiro bashimangiye ko gukangurira ababyeyi, abarimu n’abanyeshuri ari ingenzi mu guhindura imyumvire ku kwiga hifashishijwe ikoranabuhanga. Ku bufatanye n’abafatanyabikorwa barimo MasterCard Foundation, UNICEF, na Liquid Intelligent Technologies, hari ibikorwa biri gukorwa birimo:

  • Gutanga ibikoresho by’ikoranabuhanga mu mashuri 500 yatoranyijwe.
  • Gutanga amahugurwa yihariye ku barimu.
  • Gutangiza amarushanwa y’ubushakashatsi binyuze kuri murandasi kugira ngo abanyeshuri baryohereze amasomero.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *