Amakuru yo mu mahangaPolitike

Thabo Mbeki avuga ko M23 ishobora gukura Tshisekedi ku butegetsi: Impungenge, amateka n’ukuri kwihishe inyuma y’iyo mvugo


Mu kiganiro cyatambutse kuri Power FM muri Afurika y’Epfo, Thabo Mbeki wahoze ayobora Afurika y’Epfo kuva mu 1999 kugeza mu 2008, yavuze amagambo akomeye yateje impaka mu karere k’Ibiyaga Bigari. Yahamije ko umutwe wa M23, uri mu ihuriro rya AFC (Alliance Fleuve Congo), ushobora gukura Perezida Félix Tshisekedi ku butegetsi, bitewe n’uko “nta cyizere agifitiwe n’abaturage benshi ba RDC.”

Mbeki ashinja ubutegetsi bwa RDC kwimakaza ivangura rikomoka ku mateka y’ubukoloni

Muri icyo kiganiro, Mbeki yagarutse ku mateka agaragaza ko amacakubiri ashingiye ku moko no ku nkomoko y’abantu ari bimwe mu byasizwe n’abakoloni b’Ababiligi. Yagize ati:

“Amacakubiri hagati y’abavuga Ikinyarwanda n’abandi Banye-Congo ni umurage w’Ububiligi. Iyo politiki yo guheza bamwe no kwegereza ubutegetsi abandi ni yo ikomeje gutuma RDC itagira ituze.”

Yakomeje agaragaza ko Perezida Tshisekedi yikikije abantu bakomoka mu ntara ya Kasaï, aho na we akomoka, agaha imyanya y’ingenzi mu gisirikare no mu nzego za Leta abahaturuka gusa. Ibyo, nk’uko Mbeki abivuga, bikomeje guteza umwuka mubi hagati y’uturere tw’igihugu.

Icyemezo cya Mobutu cyazamuye urwango n’intambara

Thabo Mbeki yibukije ko mu myaka ya za 1990, Mobutu Sese Seko yafashe icyemezo cyo kwambura Abanyamulenge ubwenegihugu, akabirukana yifashishije umutwe wa Mai Mai. Ibyo byabaye intandaro y’intambara ndende mu Burasirazuba bwa Congo, ndetse binatanga ishusho ijya gusa n’ibiri kubera muri iki gihe.

M23 nk’umutwe ufite “ubushobozi bwo guhirika ubutegetsi”

Mu magambo asa n’atunguranye, Mbeki yagize ati:

“M23 ni wo mutwe wonyine muri iki gihe ufite ubushobozi bwo gukura Tshisekedi ku butegetsi. Uko bafatwa mu bice bigiye bafata, bigaragaza ko abaturage benshi batagifitiye icyizere Tshisekedi.”

Avuga ko M23 imaze kugera kure mu gufata ibice bya Goma, Bukavu n’ahandi, ndetse ko bashyigikiwe n’abaturage b’uturere tutari Kasaï.

Impaka n’ingaruka kuri dipolomasi

Aya magambo ya Mbeki yakiriwe nabi n’ubutegetsi bwa Kinshasa. Nk’uko RFI yabitangaje, Leta ya RDC yasohoye itangazo yamagana bikomeye ibyo Mbeki yavuze, ivuga ko bigamije gushyigikira umutwe w’iterabwoba no guhungabanya ubusugire bw’igihugu.

Umwe mu bayobozi bo hejuru muri guverinoma ya Tshisekedi yagize ati:

“Mbeki yarenze umurongo. Ntabwo ari we wagombye gukwiza amagambo arimo gupfobya ibiri gukorwa na guverinoma yemewe n’amategeko.”


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *