Amakuru yo mu mahangaIbidukikije

Imvura y’amahindu yahinduye ubukerarugendo bwa Kashmir urupfu


Mu gitondo cyo ku wa 14 Kanama 2025, umwuzure ukaze watewe n’imvura nyinshi wibasiye agace ka Chasoti, mu ntara ya Kashmir igenzurwa n’u Buhinde, uhindura urugendo rwa Machail Yatra rwari rwahuruje imbaga y’abakirisitu b’idini ry’Abahindu umwijima w’amarira. Byibuze abantu 46 bapfuye, mu gihe abarenga 200 bakomeje kuburirwa irengero.

Urugendo rwa Machail Yatra rusanzwe ari umuhango ukomeye wo gusura no kuramya ikigirwamana cya Durga, rukunze gukurura ibihumbi by’abaturuka hirya no hino mu Buhinde. Ku munsi wa ngaruka ku mutima, abari bateraniye mu gace ka Chasoti bari bafata amafunguro mu birori by’amasengesho, ubwo amazi aturutse mu misozi yombi yabasenyera nta kabuza.

Umuyobozi w’inzego z’ibanze yatangarije ibiro ntaramakuru Reuters ati: “Abantu benshi bari mu birori byo gusangira amafunguro. Amazi yaje aturutse mu misozi yabatwara bose.”

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Kishtwar, Ramesh Kumar, yavuze ko hakoreshejwe imbaraga zose mu gushakisha no gutabara. “Amatsinda y’ingabo zirwanira ku butaka no mu kirere yatangiye ibikorwa byo gushakisha. Ubutabazi burakomeje kandi tuzakomeza gushaka n’ababuze.”

Imibare itangwa n’inzego z’ubutabazi igaragaza ko mu bantu baburiwe irengero harimo abari bagiye mu rugendo nk’ukwezi kwose, abacuruzi, n’abasura inshuti n’imiryango.

Uyu si wo mwuzure wa mbere wibasiye u Buhinde muri Kanama 2025. Mu ntangiriro z’uku kwezi, intara ya Uttarakhand mu majyaruguru nayo yahuye n’indi mvura y’amahindu yateje imyuzure n’inkangu, ihitana abantu bane. Abahanga mu bidukikije bemeza ko izi mvura nyinshi zishobora kuba zifitanye isano n’imihindagurikire y’ikirere yongera imvura y’umuranduranzuzi mu gice cy’imisozi miremire.

Raporo ya Intergovernmental Panel on Climate Change (IPCC) yo mu 2023 yagaragaje ko uduce tw’imisozi, cyane cyane mu Karere ka Himalaya, tuzagenda turushaho guhura n’imvura nyinshi itunguranye, ikaba isanzwe ari nyirabayazana w’imyuzure n’inkangu. Abashakashatsi bavuga ko iyi mpinduka isaba inzego z’ibihugu gukaza ingamba zo kuburira abaturage hakiri kare, kubaka inzira z’ubutabazi zinoze, no gukumira ibikorwa by’ubucuruzi n’ubukerarugendo mu bihe by’imvura ikaze.

Muri iki gihe, mu gihe imiryango yabuze abayo ikirimo gushakisha n’icyizere gike, Kashmir yongera kwibutswa ko ubumara bw’imvura idasanzwe bushobora guhindura umunsi w’amasengesho n’ubukerarugendo mu cyunamo gikomeye.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *