Ibintu bidagukwiye mu rukundo niba wifuza amahoro n’umunezero
Urukundo ni kimwe mu byiza Isi yagize, ariko si ko buri gihe ruvamo ibyishimo gusa. Hari abaruha agaciro karenze urugero, bakarwinjiramwo bibwira ko ariho ubuzima bugarukira, bikarangira bibashyize mu kaga cyangwa mu gahinda gakabije.
Nk’uko abahanga mu mitekerereze n’imibanire y’abantu babigaragaza, hari bimwe mu byo ukwiriye kutagenderaho mu rukundo niba ushaka kugumana umunezero n’ubuzima buzira umuze.
1. Kwigira nk’aho urukundo ari rwo buzima bwose
Abantu benshi iyo batangiye gukunda bashyiraho umutima wose, urukundo rukaba rumeze nk’aho arirwo rufatiyeho ejo heza hose. Ni ibintu bituma batakaza icyerekezo cy’indi ntego bari bafite, nk’akazi, kwiga, n’iterambere bwite.
Nyamara nk’uko byagaragajwe na Psychology Today, urukundo rudakwiye gusimbura byose. Ni kimwe mu bigize ubuzima, ariko si ubuzima bwose. Iyo ukuruha agaciro karenze, igihe byacika bigusigira ubusa n’agahinda gakabije.
2. Kwibagirwa inshuti n’abandi bantu bagufasha mu buzima
Iyo winjiye mu rukundo ukazibukira inshuti zawe n’abandi bakwegereye, akenshi ubona akaga kose urukundo rwagushoramo ugasanga ntawe ukiri hafi yo kugufasha cyangwa kuguha inama.
Ubushakashatsi bwakozwe na Vox.com bwagaragaje ko inshuti zisanzwe ari ingenzi kurusha uko benshi babyibwira. Zizirikana ibikubereye, ntizibishingire ku marangamutima cyangwa ku nyungu z’igihe gito, niyo mpamvu kuzisimbuza urukundo gusa ari ukwiyambura isoko y’inkunga n’umutuzo.
3. Kwigira uwo utari we ngo ushimishe umukunzi
Hari abashaka guhaza buri kintu cyose umukunzi wabo ashaka, bakiyibagirwa ibyo bo bakeneye. Ibyo bishobora kubatera kwiheba no kwicuza igihe kigeze.
Nk’uko byasobanuwe na Psychology Today, ni ingenzi gusigasira indangagaciro zawe, ugakomeza kuba wowe. Urukundo rw’ukuri ntirugukura ku mwimerere wawe, ahubwo rugufasha kurushaho kwiyumva no gutera imbere mu byo uri byo.
4. Kugwa mu mutego w’imbuga nkoranyambaga
Imbuga nkoranyambaga zerekana ubuzima bwa benshi mu buryo bushashagirana, akenshi bukurura ishyari cyangwa gutekereza ko urukundo rwawe rudashobotse nk’urwa bandi.
Nyamara nk’uko Dr. John Gottman yabigaragaje, ibyo tubona ku mbuga si ko byose ari ukuri, ahubwo benshi baba bigaragaza mu buryo bwo gushimisha rubanda. Kugerageza kubigana bishobora gusenya umubano wanyu, bikagutandukanya n’ukuri kwawe.
5. Gucunga telefoni y’umukunzi cyangwa kumushakisha ku ngufu
Hari abumva bafite uburenganzira bwo gucukumbura telefone z’abakunzi babo bareba ubutumwa, amafoto cyangwa amajwi, bashaka kumenya niba nta bandi babahugiraho. Ibi ariko bikurura umwuka mubi w’ukutizerana, ugatuma ibyo bashakaga kumenya birangira bibasenyeye.
Kandi nk’uko bizwi, nta gitutu na kimwe kibuza umuntu ushaka kugenda kugenda. Gufungura umutima, kuganira no kubahana ni byo biramba kurusha ubugenzuzi.
6. Kumvira cyane inama z’abandi kurusha ibitekerezo byawe
Ni byiza kugira inama z’abantu bakuru cyangwa inshuti, ariko iyo ugendera ku bitekerezo by’abandi cyane bikagutera kwibagirwa ibikubereye, birangirana no kwicuza.
Ubushakashatsi bwagaragajwe na PubMed Central mu 2018 bwerekanye ko abantu bayoborwa n’ibitekerezo by’abandi baba nk’itungo riragiwe, bikababuza gushimisha umutima wabo cyangwa guhitamo neza.
