Vestine na Dorcas bagiye gukora ibitaramo muri Canada nyuma y’imyaka ibiri byari byahagaritswe
Nyuma y’imyaka ibiri abakobwa b’abavandimwe, Ishimwe Vestine na Kamikazi Dorcas, bazwi cyane mu muziki wa Gospel nyarwanda, basubitse igitaramo bari bafitiye abakunzi babo muri Canada, ubu noneho bemeje ko bagiye kuhataramira, batangirira mu Mujyi wa Vancouver.
Iki gitaramo giteganyijwe ku itariki ya 18 Ukwakira 2025, kikaba ari intangiriro y’urugendo ruzabageza no mu yindi mijyi itandukanye yo muri Canada.
Umujyanama w’aba bahanzi, Murindahabi Irénée, yavuze ko Vancouver ari yo izabanziriza izindi, ariko ko gahunda irimo gutegurwa ishobora no gutuma ibitaramo bikomeza kugeza mu mwaka utaha. Ati:
“Tuzatangirira i Vancouver, hanyuma turebe n’indi mijyi tuzajyamo. Ariko kubera izindi nshingano dufite mu Rwanda, tuzagaruka hanyuma tuzongere gusubirayo.”
Iki cyemezo kije nyuma y’uko mu 2023 hari hamaze gutangazwa ko aba bombi bari bujye muri Canada, ariko byose bigahagarara mu buryo butunguranye. Murindahabi asobanura ko icyo gihe yahisemo kubisubika kubera akajagari kari mu bari bashinzwe gutegura icyo gitaramo.
Ati: “Nabonaga hari akavuyo mu bari kudufasha kubitegura, mpitamo kubihagarika kugira ngo tudashyira umuziki wabo mu kaga.”
Vestine na Dorcas, bamaze kumenyekana mu ndirimbo zanyuze imitima ya benshi nka “Adonai”, “Nahawe Ijambo”, na “Ibuye”, bakomeje kurushaho kwagura umurongo wabo w’umuziki. Batangiye urugendo rwabo mu 2018 bavuye mu kuririmba mu rusengero, none ubu bageze ku rwego mpuzamahanga.
Ubu kandi bari gushyira imbaraga mu ndirimbo zandikwa no mu Kiswahili, mu rwego rwo gusakaza ubutumwa bwabo ku rwego rw’Afurika n’isi yose.
