Kigali yanyuze Igikomangoma Albert II wa Monaco kubera isuku n’imbaraga mu kurengera ibidukikije
Igikomangoma Albert II wa Monaco, wari mu Rwanda mu gihe cya Shampiyona y’Isi y’Amagare yabereye i Kigali, yashimye uburyo igihugu cyateguye neza iri rushanwa n’uko cyiyubatse mu kurengera ibidukikije no kwimakaza isuku nk’umuco.
Uyu mukurikiranwa cyane ku Isi mu bikorwa byo kurengera ibidukikije, yari mu batangaje abatsindiye ibihembo muri iyi Shampiyona yabereye muri Afurika ku nshuro ya mbere. Mu kiganiro yagiranye na RBA, yavuze ko kimwe mu byamushimishije ari uburyo u Rwanda rwashoboye kwakira neza irushanwa rihambaye kandi rikagenda nta nkomyi.
Yagize ati: “Byerekana ubushobozi igihugu gifite mu kwakira ibikorwa bikomeye ku rwego mpuzamahanga. Ariko icyanshimishije kurushaho ni umurongo uhamye wo kurengera ibidukikije.”
Igikomangoma Albert II yakomeje avuga ko mu biganiro yagiranye na Perezida Paul Kagame, yashimye cyane uruhare rwe n’urw’u Rwanda mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe. Yatanze urugero rw’uko igihugu cya Monaco na cyo cyahagaritse ikoreshwa rya pulasitike ikoreshwa rimwe, ibintu asanga ari ikimenyetso cy’uko ibihugu byombi bihuriye ku ntego imwe.
Yashimye kandi ko mu Rwanda isuku n’ibikorwa byo kurengera ibidukikije bihujwe mu buryo bufite umurongo uhamye kandi byamaze kuba umuco. Ati: “Kuva umuntu akandagiye ku kibuga cy’indege kugeza mu Mujyi wa Kigali hagati, abona isuku itangaje. Ni ibintu bigaragarira buri wese. Uretse ibikorwa remezo bigaragara, usanga n’abaturage ubwabo babishyize mu mutima, bikaba nk’umuco uhamye abantu bishimira gufatanya kubungabunga.”
Igikomangoma Albert II yemeza ko uyu murongo u Rwanda ruriho uzaramba, cyane ko igihugu gituwe cyane n’urubyiruko ruzakurana uwo muco.
