Amakuruubutabera

Urukiko rwa Gasabo rwemeje ko Bishop Gafaranga akomeza gufungwa by’agateganyo iminsi 30


Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwateye utwatsi ubujurire bwa Bishop Gafaranga, rwemeza ko agomba gukomeza gufungwa by’agateganyo iminsi 30, mu gihe hategerejwe urubanza mu mizi ku byaha akurikiranyweho.

Icyo cyemezo cyasomwe kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 11 Nyakanga 2025, gikurikirwa n’uko ku wa 7 Nyakanga 2025 Bishop Gafaranga yari yitabye urukiko rwa Gasabo asaba kurusubirishamo icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamata rwari rwamutegetse gufungwa by’agateganyo.

Nubwo urubanza rwabereye mu muhezo, amakuru make yagiye hanze avuga ko Annette Murava, umugore wa Gafaranga, yari yitabiriye iburanisha azanye inyandiko y’abaganga igaragaza ko adafite ihungabana rikabije, yizeye ko byafasha umugabo we kugirirwa imbabazi.

Ibi ariko ntibyahinduye icyemezo cy’urukiko kuko Ubushinjacyaha bwari bwarashyikirije izindi nyandiko zerekana ko Murava afite agahinda gakabije bitewe n’ihohoterwa akorerwa. Uretse ibyo, hari n’imbabazi umugore we yari yamuhaye, byari byateye bamwe gukeka ko bishobora kugira uruhare mu gufatwa icyemezo kimworoheye, ariko urukiko rwasanze bidahagije ngo arekurwe.

Bishop Gafaranga, amazina ye asanzwe ari Habiyambere Zacharie, akurikiranyweho ibyaha birimo ihohotera rishingiye ku gitsina, gukubita no gukomeretsa, ndetse no guhoza ku nkeke uwo bashyingiranywe.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwamufashe ku wa 7 Gicurasi 2025, rumukurikiranyeho ibyo byaha bikorewe umugore we Annette Murava. Nyuma y’igenzura ry’ibanze, ku wa 23 Gicurasi 2025 Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamata rwari rwamutegetse gufungwa iminsi 30 by’agateganyo mu gihe hategerejwe kuburanishwa urubanza nyir’izina.

Kugeza ubu, bivuze ko Bishop Gafaranga azakomeza gufungirwa muri gereza mu gihe hagitegerejwe ko urubanza rwe ruburanishwa mu mizi, rukaba aribwo ruzagena niba ahamwa n’ibyaha cyangwa niba azagira uko arekurwa.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *