Uncategorized

Urubyiruko rurasabwa kwitinyuka rukihangira imirimo rukagana ibigo by’imari


Ibi byagarutsweho mu kwizizhiza umunsi w’umurimo kuya 1 Gicurasi 2025 ubwo abarenga 600 biganjemo abafatanyabikorwa mu ihanga ry’umurimo bateranye baganira ku ngamba zo guhanga imirimo inoze cyane cyane ku rubyiruko.

Nubwo urubyiruko rusabwa kwihangira umurimo bamwe murubyiruko hirya no hino bavuga ko baba bafite ubushake bwo kwihangira umurimo ariko bakagira imbogamizi zo kubona igishoro bityo bikaba intandaro zo kutabasha kwikorera ngo biteze imbere.

Amb. Christine NKULIKIYINKA ni Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo aganira n’itangazamakuru yatangaje ko koko urubyiruko rugerageza kwihangira umurimo bikabagora kubera kubura igishoro,avuga ko gihari asaba urubyiruko gutinyuka kwihangira umurimo no kugana ibigo by’imari ndetse no kuba intangarugero mugukunda umurimo .

Yagize ati”Guhanga umurimo biratureba twese ntabwo bireba gusa minisiteri y’umurimo ahubwo bireba abafatanyabikorwa benshi cyane ,bihereye kubatanga ubushobozi ,abigisha urubyiruko kugira ngo bavemo abakozi beza ndetse n’urwego rw’abikorera kugira ngo twese dufatanye tuzamurane mu ntego dufite yo kwihangira imirimo myiza irambye itunze abantu.

Urubyiruko turukangurira kwihangira umurimo kuko iyo abihangira imirimo biyongeere nabo batanga akazi kubandi, abafite imbogamoizi zo kubona ibishoro twaraganiriye tubasaba  gukorana n’ibigo by’imari babashe kubona uko batangira imishinga bafite kuko hari gahunda nyinshi zihari zigenda zitanga ibisubizozireba ibyiciro bitandukanye buri wese aho ari abashe kuzamuka bongere umusaruro.

Dr SINA Gerard yashimangiye ko kwihangira imirimo mu Rwanda bishoboka cyane hagendewe kuri gahunda za Leta igenda ishiraho abikorera ndetse n’urubyiruko ,umutekano ndetse n’imiyoborere myiza y’igihugu.

Yagize ati” Imiyoborere myiza y’igihugu dufite kumanuka kugera kunzego z’ibanze biratwemerera guhanga imirimo kurara no hanze ku isi hose, nanjye ndashimira Imana kubyo nkora nibyo maze kugeraho nkaba mparanira gutanga ubumenyi bw’ibyo nzi mbitange kugira ngo mu gihe tutazaba tukiriho urubyiruko ruzabisigarane mparanira gusiga isi ari nziza kurusha uko twabisanze nkuko abahanga babivuga.

Abayobozi mu rugaga rw’abikorera mu Rwanda, ururbyiruko rwihangiye imirimo, amashyirahamwe ahagararuye abakozi ,ibigo bya Leta ,amashuri makuru na za kaminuza  kimwe n’abandi bose bafite aho bahuriye n’ihangna ry’umurimonibo bitabiriye igikorwa cyo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umurimo.

Iradukunda Isabella


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *