Karongi: Ibirego 58 by’Ingengabitekerezo mu mezi 9
Akarere ka Karongi gafite isura ikomeye y’ihungabana mu myumvire, aho mu mezi icyenda gusa hamaze kugaragara ibirego 58 bijyanye n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Meya w’aka karere, Muzungu Gerald, yatangaje ibi ku wa 2 Gicurasi 2025 mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, aho yagaragaje uko akarere kihagaze mu nkingi eshatu: ubukungu, imiyoborere n’imibereho myiza y’abaturage. Muri ibyo byose, ikibazo cy’ingengabitekerezo kigaragara nk’igikomere kigifashe.
Yagize ati:
“Ingengabitekerezo ni uburozi. Kuva muri Nyakanga 2024 kugeza ubu, twakiriye ibirego 58 byose byashyikirijwe ubutabera, ndetse bamwe baranakatirwa.”
Ibi byakurikiye urupfu rwa Nyiranyamibwa Beatrice, wishwe n’abantu bakekwaho ko bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside. Ibi byabaye impuruza ku buyobozi, bituma hashyirwaho ingamba zihutirwa zo kurwanya no gutohoza abacyemera amahame y’urwango.
Meya Muzungu yagaragaje ko imwe mu mpamvu zitiza umurindi iki kibazo ari ukutavuga ukuri mu miryango ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse no kuba bamwe mu bayigizemo uruhare bakidegembya baratorotse ubutabera.
Perezida wa IBUKA muri Karongi, Ngarambe Vedaste, yavuze ko izi mibare ari icyasha ku gihugu cyahagurukiye ubumwe n’ubwiyunge.
“Biteye isoni n’agahinda kubona hari abacyibona mu moko no kwifuriza abandi urupfu.”
Akarere kamaze gutahura no guta muri yombi abantu 38 bari baratorotse ubutabera, benshi muri bo bari bihishe mu Ntara y’Iburasirazuba.
Kugira ngo iki kibazo kirandurwe burundu, Karongi yashyizeho gahunda ihoraho yo kwigisha abaturage ubumwe, amahoro n’umuco wo kudaheranwa binyuze muri gahunda ya Ndi Umunyarwanda.
