UbuhinziUbukungu

Urubyiruko miliyoni rugiye gushishikarizwa ubuhinzi mu myaka itanu: Tubura na MINAGRI batangije gahunda y’ihinduramatwara


Mu rugamba rwo guteza imbere ubuhinzi bushingiye ku rubyiruko, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), ku bufatanye n’umushinga Tubura, batangije gahunda nshya igamije gukundisha urubyiruko ubuhinzi no kurufasha kwihangira imirimo. Intego ni ugufasha abanyarwanda bagera kuri miliyoni 1 kwinjira mu buhinzi mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere.

Ibi byatangajwe ku wa 19 Kamena 2025 mu nama yahuje abafatanyabikorwa batandukanye mu rwego rw’ubuhinzi barimo MINAGRI, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), hamwe n’abandi baterankunga n’abashoramari, hagamijwe gusesengura uko igihembwe cy’ihinga cya 2024 cyagenze no gutegura igenamigambi ry’igihembwe cya 2026A na 2026B.

Belinda Bwiza, Umuyobozi Mukuru wa Tubura, yavuze ko igihe kigeze ngo urubyiruko rugaragarizwe ko ubuhinzi atari uguhingira kujya kubura, ahubwo ari isoko y’iterambere. Ati:

“Tugiye gukorana n’abafatanyabikorwa bashya n’abasanzwe kugira ngo urubyiruko rutekereze ubuhinzi nk’umurimo w’icyubahiro. Dufite intego yo kugera kuri miliyoni 1 y’urubyiruko mu myaka itanu.”

Yagaragaje ko ubufatanye na MINAGRI bumaze kwerekana umusaruro ugaragara mu bihe byashize, bityo ko igihe kigeze ngo n’urubyiruko rugaragarizwe uburyo rwo kwiteza imbere binyuze mu buhinzi bwunguka.

Rwigamba Eric, Umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI, na we yashimangiye ko ubuhinzi ari imwe mu nkingi z’iterambere rirambye u Rwanda rwubakiyeho. Ati:

“Ibihembwe by’ihinga bya 2025A na 2025B byari bikomeye, ariko dufite icyizere cyo kwihaza mu biribwa. Gukorana na Tubura byaduhaye icyizere, kuko umusaruro warushijeho kwiyongera ku buryo bugaragara.”

Yakomeje avuga ko kugeza ubu abahinzi bagera kuri miliyoni 1 bafashijwe muri ibi bihembwe byombi binyuze mu kubona inyongeramusaruro, amahugurwa no kugera ku nguzanyo. Ibi byatumye bigaragara ko inyungu z’abahinzi zarenze miliyari imwe y’Amafaranga y’u Rwanda.

Tubura ifite intego yo kugera kuri miliyoni 1.2 z’abahinzi mu 2026A na 2026B, aho buri wese yitezweho nibura inyungu ingana na 165,000 Frw, binyuze mu buryo buhamye kandi burambye.

Ibindi bikorwa biteganyijwe birimo:

  • Gutanga ibiti 30,000,000 byo gutera amashyamba ku bahinzi 900,000;
  • Gutanga ibiti by’imbuto 800,000 bigamije kunganira imiryango;
  • Guhuza abahinzi 90,000 n’isoko ryagutse, aho byibura 25% bazungukira ku biciro bihamye.

Uyu mushinga witezweho guhindura imyumvire y’urubyiruko ku buhinzi no gutuma ubuhinzi bugaragara nk’umurimo wa kinyamwuga, ubyara inyungu kandi urambye.

Ibi byose ni urugendo rwo kubaka sitasiyo y’ubuhinzi bushingiye ku baturage, buganisha ku bukungu burambye kandi bufunguye kuri bose, nk’uko byasobanuwe na MINAGRI na Tubura mu biganiro by’ingenzi byabaye.

Umunyamabanga wa Leta Minisiteri y’Ubuhunzi n’Ubworozi,  Eric Rwigamba

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *