Amakuru

Icyumweru cya mbere cya Nyakanga 2025 cyagizwe ikiruhuko rusange: U Rwanda rwitegura kwizihiza Ubwigenge no Kwibohora


Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko kuva ku wa Kabiri tariki ya 1 Nyakanga 2025 kugeza ku wa Gatanu tariki ya 4 Nyakanga 2025, ari ikiruhuko rusange mu gihugu hose. Icyo cyemezo gifatanyije n’iminsi mikuru ibiri ikomeye ku mateka y’u Rwanda: Isabukuru y’imyaka 63 y’Ubwigenge n’isabukuru y’imyaka 31 yo Kwibohora.

Ibi byatangajwe na Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA) mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 20 Kamena 2025, risobanura ko uretse iminsi y’Ubwigenge (1 Nyakanga) na Kwibohora (4 Nyakanga), Guverinoma yatanze ikiruhuko rusange no ku ya 2 n’iya 3 Nyakanga 2025.

Iti: “Akazi kazasubukurwa ku wa Mbere tariki ya 7 Nyakanga 2025.”

1 Nyakanga ni Umunsi w’Ubwigenge u Rwanda rwabonye mu 1962, naho 4 Nyakanga ni Umunsi wo Kwibohora, wizihizwa nk’itariki y’intsinzi y’Ingabo zari iza FPR Inkotanyi, ubwo zahagarikaga Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse zigahagarika ubutegetsi bushingiye ku macakubiri.

Nubwo igihugu cyabonye ubwigenge mu buryo bwemewe ku ya 1 Nyakanga 1962, abenshi mu basesengura amateka n’ubuzima bw’igihugu bemera ko u Rwanda rwabonye ubwigenge nyabwo binyuze mu Kwibohora. Ni ho benshi bashinga impamvu Umunsi wo Kwibohora ufite igisobanuro gikomeye cyane mu buzima bwa buri Munyarwanda.

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo yashimangiye ko nubwo ari ikiruhuko cy’iminsi ine, serivisi z’ingenzi zizakomeza gutangwa, cyane cyane izirebana n’ubuzima, umutekano n’ibikorwa bibungabunga imibereho y’Abanyarwanda.

Yagize iti: “Turasabwa kwizihiza iyi minsi mikuru ikomeye mu buryo buboneye kandi butekanye.”

Iyi gahunda y’ikiruhuko rusange yongera guha Abanyarwanda umwanya uhagije wo kwibuka amateka yabo, kuzirikana intambwe igihugu cyateye no gufata umwanya wo kurushaho kwiyubaka mu bumwe n’urukundo rw’igihugu.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *