Uncategorized

Umunyarwandakazi Uwase Melissa ari mu bahataniye ikamba rya Miss New York USA 2025


Umunyarwandakazi Mbera Uwase Melissa ari mu bakobwa bahataniye ikamba rya Miss New York USA 2025, irushanwa rifite intego yo guhitamo umukobwa uzahagararira Leta ya New York mu irushanwa rya Miss USA, rizaba mu mwaka wa 2025.

Uyu mukobwa w’imyaka 24, umaze kumenyekana kubera ubwiza n’ubuhanga, yatsinze ibizami byinshi by’amatora, bityo akaba ari mu bahataniye kugera mu cyiciro cya nyuma cy’iri rushanwa rizabera ku wa 15 Kanama 2025.

Miss New York USA ni rimwe mu marushanwa akomeye cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho umukobwa wegukana aba afite inshingano yo guhagararira neza Leta ya New York mu irushanwa rya Miss USA, risanzwe rihurirwamo n’abakobwa baturuka mu Leta zose za Amerika.

Mu mwaka ushize, ikamba rya Miss New York USA ryegukanywe na Marizzaa Delgado, waje kwitwara neza mu irushanwa rya Miss USA aho yageze mu 20 ba mbere, nubwo atabashije kwegukana ikamba nyamukuru.

Mu gihe Mbera Uwase Melissa yegukana ikamba rya Miss New York USA, azaba afite amahirwe yo guhagararira iyi Leta no gushaka ikamba rya Miss USA, ikaba ari ikamba ritegerejwe cyane nyuma y’imyaka 26 Leta ya New York itararyegukana, kuva Kimberly Ann Pressler wayegukanye mu 1999.

Kimberly Ann Pressler yaje gutsindira iri rushanwa nyuma y’imyaka 20 Leta ya New York itararyegukana, kuko mbere yaho, mu 1979, Mary Therese “Tyger” Friel yari yarabaye Miss USA.

Nubwo abahagarariye New York batakunze kwegukana ikamba rya Miss USA, iyi Leta ifite amateka akomeye mu irushanwa kuko umukobwa wa mbere wigeze kuryegukana, Jackie Loughery, ari we watangije iri rushanwa mu 1952, akaba yaritabye Imana muri Gashyantare 2024 afite imyaka 92.

Mbera Uwase Melissa akomeje kwitegura neza uyu muhigo, asaba abafana be n’abanyarwanda bose kumushyigikira mu rugendo rwo guhatanira ikamba rikomeye.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *