Umunyabigwi Ambasaderi Dr. Aïssa Kirabo Kacyira agiye gushyingurwa
Ku wa 19 Kanama 2025, i Rusororo mu Karere ka Gasabo hateganyijwe umuhango wo guherekeza mu cyubahiro Ambasaderi Dr. Aïssa Kirabo Kacyira, witabye Imana ku wa 12 Kamena azize uburwayi yari amaranye igihe.
Urupfu rwe rwashenguye benshi mu Rwanda no hanze yarwo, aho yari azwi nk’umuyobozi wihariye mu kubaka amahoro no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.
Kirabo Kacyira yabaye umudepite kuva mu 2003 kugeza mu 2006, mbere yo kuba Meya w’Umujyi wa Kigali hagati ya 2006 na 2011. Nyuma yagizwe Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, aza no gukorera imiryango mpuzamahanga irimo Oxfam na Care International.
Mu rwego mpuzamahanga, yabaye Umuyobozi wungirije wa UN-Habitat kuva mu 2011 kugeza mu 2018. Mu 2020 yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Ghana, anahagararira igihugu muri Benin, Togo, Côte d’Ivoire, Liberia na Sierra Leone. Kuva mu 2023, yari Umuyobozi Mukuru wa UNSOS, ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe gushyigikira ubutumwa bw’amahoro muri Somalia.
Abakoranye na we bamwibuka nk’umuntu wicishaga bugufi, ukunda guhuza abantu. Souef Mohamed El-Amine, Umuyobozi w’ibiro bya Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, yagize ati: “Yahariye ubuzima bwe kubaka ibiraro bihuza abantu, kuva i Kigali kugera mu rwego mpuzamahanga.”
Ambasaderi Kirabo Kacyira yashyize umurage ukomeye mu miyoborere y’imijyi, iterambere rirambye n’iyubakwa ry’amahoro. Yitabye Imana afite imyaka 61.
