Qatar hagati ya Kinshasa na M23: Urugendo rurerure rugana ku mahoro
Mu gihe uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bukomeje kwibasirwa n’urusobe rw’intambara, Leta ya Qatar ikomeje kugaragaza ubushake bwo kuba umuhuza mu biganiro hagati ya Guverinoma ya Kinshasa n’umutwe wa M23. Nyamara, nubwo hari intambwe zimwe zigaragara, urugendo rugana ku mahoro arambye ruracyari rurerure kandi rwuzuyemo inzitizi.
Ku wa 19 Nyakanga 2025, impande zombi zashyize umukono ku nyandiko yiswe Amahame ya Doha. Iyi nyandiko yari igamije gutegura uburyo bwo gusinya amasezerano y’amahoro arambye. Muri ayo mahame hagaragayemo ibyemezo by’ingenzi birimo irekurwa ry’imfungwa, guhagarika imirwano no gutegura ibiganiro byakurikiyeho. Ariko amatariki yagenwe ntiyubahirijwe: imfungwa ntizarekuwe, imirwano mu Kivu irakomeza, naho ibiganiro ntibyatangiriye igihe.
Umwe mu bayobozi ba Qatar ukurikiranira hafi ibi biganiro yabwiye itangazamakuru ati: “Twabonye inzitizi zikomeye ariko impande zombi zagaragaje ubushake bwo gukomeza inzira y’ibiganiro. Icyo ubwabyo ni ikimenyetso cyiza.”
Ibi bihamye n’ibyatangajwe n’umwe mu bakozi ba guverinoma ya RDC utifuje ko amazina ye atangazwa: “Dushaka amahoro, ariko tugomba kwirinda ko bigaragara nk’aho Leta iri guca bugufi imbere y’umutwe witwaje intwaro.”
Ku ruhande rwa M23, hari icyizere cy’uko ibiganiro bishobora kuzatanga umusaruro. Umwe mu barwanyi wari uri i Goma yagize ati: “Twemeye amahame ya Doha kuko twifuza ko intambara irangira, ariko Leta igomba kugaragaza ubushake nyabwo bwo kubahiriza ibyo yasinyiye.”
Abasesenguzi bavuga ko Qatar ifite umwihariko mu nzira y’amahoro. Prof. Aimé Byiringiro, impuguke mu by’umutekano wo muri aka karere, asobanura ati: “Qatar iza ifite ubushobozi bwo guhuza impande zitavuga rumwe, ariko ikibazo gikomeye ni ukwizera. Iyo hadashyizweho uburyo bukomeye bwo kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano, byose bishobora gusubira irudubi.”
Mu gihe Doha ikomeza gukorana n’indorerezi mpuzamahanga nk’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’abandi bafatanyabikorwa b’akarere, ikibazo gisigaye ni kimwe: ese amahame yanditswe ku mpapuro azashobora gushyirwa mu bikorwa mu butaka bw’i Kivu bukomeje kuba indiri y’amarira n’umwijima?
Icyizere kiracyariho, ariko nk’uko abasesenguzi babyemeza, “amahoro muri Congo ntazazanwa n’amagambo gusa, ahubwo azashingira ku bikorwa bifatika byo guca burundu intambara no gusubiza abaturage icyizere mu buzima bwabo bwa buri munsi.”
