AmakuruIbidukikije

Umubare w’Intare mu Pariki y’Akagera wageze kuri 62 mu myaka 10 ishize


Mu gihe hizihizwa Umunsi Mpuzamahanga wita ku buzima bw’Intare, ubuyobozi bwa Pariki y’Igihugu y’Akagera bwatangaje ko umubare w’izi nyamaswa ukomeje kwiyongera ku buryo bugaragara. Uhereye mu 2015, ubwo hongeye kugezwa muri pariki intare zirindwi, ubu zimaze kugera kuri 62.

Nk’uko byasobanuwe n’ubuyobozi bwa pariki ku wa 10 Kanama 2025 binyuze ku rubuga rwa X, intare zari zimaze imyaka isaga 20 zitabarizwa muri Pariki y’Akagera, mbere y’uko zigarurwa binyuze mu bufatanye bwa Leta y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa batandukanye. Icyo gihe hakiriwe intare eshanu z’ingore n’ebyiri z’ingabo, hagamijwe gusubiza izi nyamaswa z’inyamaburungutwa mu butaka bwazo bw’umwimerere.

Kuva icyo gihe, gahunda yo kuzirinda no kuziha icyanya cyagutse cy’ubuzima bwiza yatanze umusaruro, bituma zikororoka neza. Ubu umubare wazamutse ukava kuri zirindwi ugera kuri 62 mu gihe cy’imyaka 10.

Pariki y’Akagera, yashinzwe mu 1934, ifite ubuso bwa kilometero kare 1,120. Ni imwe mu zikomeye muri Afurika y’Uburasirazuba, ikaba icumbikira inyamaswa zikomeye muri “Big Five” zirimo Intare, Inzovu, Ingwe, Inkura n’Imbogo.

Umunsi Mpuzamahanga w’Intare watangiye kwizihizwa mu 2013, ugamije gukangurira isi yose akamaro k’izi nyamaswa, gushishikariza kubungabunga ubuzima bwazo no kurwanya ibikorwa byose bishobora kuzishora mu kaga.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *