Uko Chryso Ndasingwa na Sharon Gatete bahuje imitima mu kiganiro kuri telefone
Mu gihe abandi batinda kugera ku rukundo, Chryso Ndasingwa na Sharon Gatete bo bagaragaje ko iby’ingenzi ari kumvikana no kumenya icyo buri umwe akeneye. Urukundo rwabo rwatangiye kuwa 18 Nyakanga 2025, nyuma y’amasaha arenga atandatu bavugana kuri telefone, mu buryo batateguye.
Chryso wari inshuti ya Sharon, yamugiraga inama mu muziki, ariko yashimishijwe n’uburyo uyu mukobwa yasohoye indirimbo nshya, akayifashisha mu buryo butandukanye n’ubw’umuco w’umuziki wo muri Amerika.
Ibyo byatumye Chryso amuhamagara, amwereka ko gukora kopi y’indi ndirimbo atari byiza, ariko ibiganiro byabo byaje kuba birenze ibyo by’amakimbirane.
Mu gihe cyo kuganira, Sharon yashatse gusobanura ko yari akiri yonyine kandi adashaka kwinjira mu rukundo, ariko Chryso yaje kumwereka ko mu byo ashaka mu mukunzi harimo ibintu Sharon yari asanzwe afite.
Mu rwenya no mu biganiro byimbitse, bemeranyije ko bakwiriye kugerageza kumenyana mu rukundo.
Chryso yemeza ko kimwe mu byatumye yitanga cyane ari uko Sharon yamubwiye ko atari umusore w’amahitamo ye, bityo bikamwongerera ubushake bwo kumva neza iby’uyu mukobwa.
Nyuma y’amasaha menshi yo kuganira, bemeranyije urukundo, maze mu minsi ishize bakora ubukwe kandi banatangira guterana inkunga mu muziki, bagiye kuririmbana nk’itsinda.
Iki gisigo cy’urukundo kigaragaza ko rimwe na rimwe amasaha make yo kuganira ashobora guhindura ubuzima bw’abantu, bityo urukundo rw’ukuri rukaba rwatangiriye ku biganiro byimbitse n’ukwumvikana.
INKURU YA IHIRWE J. Christian
