AmakuruAmakuru yo mu mahanga

Uganda: Umuhungu wa Gen Muhoozi yinjiye mu gisirikare, icyizere gishya mu muryango wa Museveni


Mu butumwa bwagaragaje ishema n’ibyishimo, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko umuhungu we w’imyaka 20, Ruhamya Kainerugaba, yinjiye mu Ngabo za Uganda, UPDF (Uganda People’s Defence Forces). Ni intambwe idasanzwe y’umwana wa mbere wa General Muhoozi igaragaza gukomeza umurage w’umuryango ukomeye ku butegetsi bwa Uganda kuva mu myaka ya 1980.

Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa Mbere tariki ya 21 Nyakanga 2025, Gen Muhoozi yagaragaje ko yishimiye cyane kuba umuhungu we yinjiye mu gisirikare nka we, ashingiye ku rukundo rudasanzwe afitiye igisirikare cy’igihugu.

Yagize ati: “Nishimye by’ikirenga kubatangariza ko mu gihe cy’imyaka 31 maze mu gisirikare cya Uganda ndindwa n’Imana, ubu Imana yongeye gukora ibitangaza iha umuryango wa Museveni umusirikare mushya akaba ari Ruhamya Kainerugaba.”

Gen Muhoozi Kainerugaba ni umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, umaze imyaka irenga 38 ku butegetsi bwa Uganda. Muhoozi ubwe yinjiye mu gisirikare mu ntangiriro z’imyaka ya 1990, agahita azamuka mu ntera kugeza ku rwego ruhanitse rw’Ubugaba Bukuru bw’Ingabo.

Kwiyongera kwa Ruhamya Kainerugaba mu gisirikare bitangajwe nko gukomeza umurage wa gisirikare mu muryango wa Museveni, umurage bamwe bafata nk’uwitegura gutanga ubuyobozi ku kindi kiciro cy’umuryango.

Ruhamya yinjiye mu gisirikare afite ipeti rya “Private”, ari naryo peti rito mu ngabo. Iri ni ishusho y’uko yatangiye urugendo rwe nk’umusirikare muto, nubwo izina rye risanzwe rifitanye isano n’imbaraga z’ubutegetsi n’igisirikare mu gihugu.

Nubwo nta makuru arambuye aratangazwa ku masomo ya gisirikare cyangwa ikigo azahugurirwamo, bamwe mu basesenguzi bavuga ko uyu ari umuyoboro ushobora kumugira umwe mu bagira ijambo mu mikorere y’ingabo mu gihe kizaza, cyane ko Se, Gen Muhoozi, amaze igihe ashyirwa mu majwi nk’ushobora gusimbura Se, Perezida Museveni.

Abasesenguzi mu bya politiki n’umutekano bavuga ko uru rugendo rwa Ruhamya rushobora kutaba rusanzwe nk’urw’abandi basore binjira mu ngabo. Hari abavuga ko bishobora kuba igice cy’igitsure cya politiki yo gukomeza gutegura umuryango wa Museveni mu bihe biri imbere.

Umusesenguzi mu bya politiki yo mu Karere, Mugisha Ndugwa, yagize ati: “Iri ni ishusho y’ukuntu Uganda ishobora kuba iri gutegura ikinyabupfura n’amaraso mashya y’ubuyobozi mu nzira y’igisirikare. Umuhungu wa Gen Muhoozi ashobora kuba ari kimwe mu bimenyetso by’ukugumya gushyira imbere umuryango wa Museveni mu nzego z’igihugu.”

Mu gusoza ubutumwa bwe, Gen Muhoozi yashimiye Imana yamurinze mu myaka yose yamaze mu gisirikare, anasaba ko Imana yazarinda n’umuhungu we Ruhamya, ku rugamba rushya atangiye.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *