U Rwanda rwashoye miliyari 7 Frw mu gushyiraho ikigo cy’icyitegererezo mu buvuzi muri Afurika
Guverinoma y’u Rwanda ku bufatanye n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), batangije ku mugaragaro umushinga wa miliyari 7 na miliyoni 99 z’amafaranga y’u Rwanda, wiswe TRIBE-HUB, ugamije gufasha u Rwanda kuba igicumbi cy’ubuvuzi rusange n’ubushakashatsi muri Afurika.
Uyu mushinga, uzamara imyaka itatu (2025–2028), watangirijwe i Kigali ku wa Gatanu tariki 25 Nyakanga 2025. Witezweho guteza imbere ubushobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), binyuze mu kongerera imbaraga inzego z’ubushakashatsi, iterambere ry’abakozi bo mu rwego rw’ubuzima, gukoresha ikoranabuhanga, no gukumira indwara n’ibyorezo.
Prof. Claude Mambo Muvunyi, Umuyobozi Mukuru wa RBC, yavuze ko uyu mushinga uje mu gihe gikwiye, aho uzafasha RBC kuzuza inshingano yahawe na Africa CDC nk’ikigo cy’icyitegererezo cy’akarere mu guha ubushobozi ibigo by’ubuzima by’ibihugu binyamuryango.
Yagize ati: “TRIBE-HUB izatwunganira mu bushakashatsi no gushyiraho politiki z’ubuzima zishingiye ku bimenyetso. Izadufasha kandi gushyira mu bikorwa Gahunda y’icyerekezo cy’ubuzima (HSSP V) no gufasha ibihugu byo mu Karere binyuze mu bufasha bwa tekiniki.”
Ku ruhande rwa EU, Ambasaderi Belen Calvo Uyarra yashimye uburyo u Rwanda rwagaragaje ubushobozi mu guhangana n’ibyorezo bikomeye nka COVID-19, Mpox na Marburg. Yavuze ko TRIBE-HUB izakomeza guteza imbere sisitemu z’amakuru y’ubuvuzi no gufata imyanzuro ishingiye ku bushakashatsi.
Yagize ati: “U Rwanda rugaragaza ubushobozi budasanzwe mu guhangana n’ibibazo by’ubuzima. TRIBE-HUB izafasha kubaka sisitemu y’ubuzima ihamye kandi irambye.”
Uretse u Rwanda, uyu mushinga uzagirira akamaro n’ibindi bihugu 10 bya Afurika binyuze mu bufatanye bwa EU n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU). Uzanashyigikira icyerekezo cya Afurika mu gushyiraho sisitemu z’ubuzima zigezweho, zifite ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo by’ejo hazaza.
TRIBE-HUB izibanda ku mahugurwa y’abakozi, guhererekanya ubumenyi hagati y’ibigo by’ubuzima no guteza imbere ubushobozi bwo kwihutira gusubiza ku byorezo n’ibibazo by’ubuzima rusange.
