Real Roddy ati “Numvise ari nk’inzozi” nyuma yo gukorana indirimbo na Bruce Melodie
Umuhanzi Real Roddy uri mu bahanzi bakiri kuzamuka mu muziki nyarwanda, yatangaje ko yatunguwe cyane ubwo yabwirwaga ko agiye gukorana indirimbo n’umuhanzi ukunzwe cyane Bruce Melodie. Yavuze ko yumvise ari nk’aho ari kurota kuko atari yigeze atekereza ko igihe nk’icyo cyashoboka mu buzima bwe.
Ibi yabigarutseho nyuma yo gusohora indirimbo nshya yise “Kuba Nisindiye”, yasubiranyemo na Bruce Melodie, ishingiye ku ndirimbo ye yari yise “Nisindiye”.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Real Roddy yavuze ko ubwo yakiraga telefoni bamusaba gukorana indirimbo na Bruce Melodie, byamuguye gitumo.
“Umunsi bampamagaye bambwira ko bakunze indirimbo yanjye bifuza ko twayisubiranamo na Bruce Melodie nabaye nk’uri mu nzozi. Si ibintu nahise nemera ngo numve ko ari ukuri. Kugeza indirimbo isohotse, sinari ndakira ko twakoranye.”
Roddy yavuze ko yakuze afata Bruce Melodie nk’icyitegererezo mu muziki, ndetse ko atigeze atekereza ko igihe kizagera bagakorana umushinga umwe.
“Ibaze gukura ukunda umuntu, ukinjira mu muziki ari umwe mu bo ureberaho, yewe utumva ko hari igihe mwahura, bwacya ukisanga ahubwo hari umushinga mugiye guhuriramo. Ni ibintu byantunguye cyane.”
Nubwo yatunguwe, Real Roddy yavuze ko icyamuhaga icyizere ari uko yari azi ko Bruce Melodie yagiye afasha abandi bahanzi barimo Kenny Sol na Juno Kizigenza.
“Urumva ni abantu bo muri 1:55AM bampamagaye. Bakimbwira ko ngiye gukorana na Bruce Melodie, numvise ari nk’umunsi wo kubeshya. Icyakora nagaruraga icyizere nibutse ko hari abandi Bruce Melodie yafashije nka Juno Kizigenza na Kenny Sol.”
Real Roddy umaze umwaka umwe gusa atangiye umuziki, mbere yo gukorana na Bruce Melodie yari amaze gushyira hanze indirimbo zitandukanye zirimo Ntarirarenga, Ndamaze, Barasetsa ndetse na Nisindiye, yasubiyemo ubu.
