Ubuzima

U Rwanda rugiye gutangiza ibitaro 10 bya Kaminuza mu Ntara, mu rugamba rwo kwegereza ubuvuzi abaturage


Mu rwego rwo gukomeza kwegeranya serivisi z’ubuvuzi ku Banyarwanda no guteza imbere ubuvuzi bufite ireme, Leta y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko hagiye gufungurwa ibitaro 10 bya Kaminuza byo ku rwego rwa kabiri hirya no hino mu Ntara z’igihugu.

Byatangajwe na Minisitiri w’Ubuzima Dr Sabin Nsanzimana, mu kiganiro yagiranye na RBA ku wa 02 Nyakanga 2025, aho yavuze ko iyi gahunda ari igice cy’icyerekezo kirambye cyo gutuma buri muturage agira amavuriro hafi kandi atangirwamo ubuvuzi bugezweho.

Minisitiri Dr Sabin yavuze ko mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, u Rwanda rwari rufite amavuriro make kandi menshi muri yo ashingiye ku bikorwa by’ubucuruzi cyangwa ibyari byarashyizweho n’abihayimana.

Ati:

“Mu Rwanda iyo turebye amateka y’amavuriro, usanga yari make cyane ariko ashingiye ku bikorwa biri hafi aho nk’ubucuruzi cyangwa ibyashyizweho n’abihayimana. Ubu ubwiyongere bukomeje kugaragara. Twari dufite ibitaro bike bya Kaminuza, none tugeze hafi ku bitandatu. Kuri ubu no mu Ntara turi gufungura ibindi bigeze kuri 10 bya Kaminuza ku rwego rwa kabiri, ku mavuriro byarihuse.”

Nubwo atigeze asobanura neza uburyo ibi bitaro bya Kaminuza byo ku rwego rwa kabiri bizaba biteye, yagaragaje ko ari intambwe ikomeye mu kugeza ubuvuzi bwo ku rwego rwo hejuru mu Ntara, bityo bikagabanya urugendo abaturage bakora bajya gushaka serivisi i Kigali.

Kugeza ubu, u Rwanda rufite:

  • Ibigo nderabuzima birenga 510
  • Ibitaro 57
  • Amavuriro y’ibanze agera ku 1200
  • Ibitaro bya Kaminuza (CHU) bitandatu, ubu bikaba bigiye kwiyongeraho ibindi 10 byo ku rwego rwa kabiri bizubakwa mu Ntara.

Iyi gahunda ni kimwe mu bigaragaza politiki y’u Rwanda yo gufasha abaturage kubona serivisi z’ubuzima hafi, bigatuma n’aho batuye habasha kubona abaganga b’inzobere n’ibikoresho byihariye bitari bisanzwe bihagera.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *