AmakuruAmakuru yo mu mahanga

Amagambo akomeye ya FARDC, M23 na Twirwaneho ku ndege ya gisivile yarasiwe i Minembwe


Intambara y’amagambo hagati ya Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’imitwe irwanya ubutegetsi bwa Kinshasa irimo AFC/M23 na Twirwaneho yongeye gufata indi ntera nyuma y’uko indege ya gisivile yarasiwe i Minembwe, ibintu byakomerekeje abantu batatu barimo n’umwana muto, bikangiza imfashanyo z’abaturage.

Umutwe wa Twirwaneho, usanzwe ugenzura igice cya Minembwe, watangaje ko ku wa mbere w’iki cyumweru, indege za Sukhoi za FARDC n’indege zitagira abapilote (drones) zarashe ku kibuga cy’indege cya Minembwe. Ibyo ngo byakomerekeje abagabo babiri n’umwana w’imyaka itanu, anavuga ko byangije n’indege ntoya yari itwaye imiti n’ibiribwa byagombaga gufasha abaturage basanzwe bari mu kaga kubera ibiza n’ubukene bukabije.

Mu itangazo, AFC/M23 yavuze ko “ubugome nk’ubu ku ndege ya gisivile itwaye imfashanyo ari ubunyamaswa budasanzwe” kandi ko byasibye amahirwe yo kugeza ku baturage ibyo bakeneye mu gihe “bamaze imyaka bagoswe batagera ku isoko.”

Leta ya Congo yo ivuga ko yari indege itemewe

Mu butumwa bwanyujijwe kuri radio-televiziyo y’igihugu, umuvugizi w’ingabo za DR Congo, Gen. Maj. Sylvain Ekenge, yavuze ko ingamba zikwiye zafashwe ku ndege “yagurutse mu kirere cya Congo nta ruhushya ibifitiye.”

Bamwe mu bari i Minembwe bashyize hanze amashusho agaragaza ibice by’iyo ndege irimo gushya, gusa BBC yavuze ko itabashije guhita yemeza ukuri kw’ayo mashusho.

Amakuru avuga ko iyo ndege yari yaguye i Minembwe ku cyumweru, bikurikirwa n’ibitero by’indege za FARDC ku wa mbere.

Abo mu karere baravuga ko ari igihombo gikomeye

Moïse Nyarugabo, wahoze ari Minisitiri w’Ubukungu na senateri muri DR Congo, akaba umwe mu bavuganira Abanyamulenge, yanditse ku rubuga X (Twitter) avuga ko nyuma y’imyaka myinshi abaturage b’i Minembwe bagoswe, iyo ndege ya gisivile yari igiye kubagezaho imiti, none yose irangirika. Yemeje ko mu bakomeretse harimo n’umuyobozi w’agace (chef) ndetse n’umwana w’imyaka umunani.

Impungenge ku rugendo rw’amahoro

Iki gitero kibaye mu gihe hari icyizere gike cyane ku rugendo rw’amahoro muri Congo. Ku wa gatanu ushize, u Rwanda na DR Congo byari byasinye amasezerano y’ubufatanye i Washington, ariko kugeza ubu nta bwumvikane burakomera hagati ya Leta ya Kinshasa n’imitwe nka M23 na Twirwaneho. Ibiganiro biracyakorwa ku bufatanye bwa Qatar.

Corneille Nangaa, uyobora AFC/M23, yavuze ko amasezerano ya Kigali ari “intambwe y’ingenzi ariko ituzuye” kuko ngo akemura igice kimwe cy’ibibazo. Yagize ati: “Ni yo mpamvu dukomeje gushimangira inzira ya Doha, kugira ngo hatorwe ibisubizo by’imizi nyirizina y’ibi bibazo.”

M23 ishinja ingabo za Leta na guverinoma gukora ibikorwa byo kwibasira Abanyamulenge, kandi igasaba ko “bihagarara ako kanya kandi ababishe bagahanwa.” Leta ya Congo yo ivuga ko irwana n’imitwe yitwaza intwaro irimo Twirwaneho, itavuga ko hari politiki yo kwibasira ubwoko runaka.

Nyuma y’imirwano yo muri Gashyantare uyu mwaka, umutwe wa Twirwaneho wafashe agace ka Minembwe ahirukana FARDC, icyo gihe unatangaza ku mugaragaro ko wifatanyije na AFC/M23, byari nyuma gato y’urupfu rwa Col Michel Rukunda (Makanika) wari ukuriye Twirwaneho.

Nyuma y’aho, mu kwezi kwa Gashyantare n’ukwa Werurwe, FARDC yakoze ibitero bikomeye by’indege kuri Minembwe, birimo n’ibyangije ikibuga cy’indege cyaho.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *