Politike

U Burusiya bushinja Ukraine gushaka kudobya ibiganiro hagati ya Putin na Trump


Minisiteri y’Ingabo z’u Burusiya yatangaje ko ifite amakuru yizewe yerekana ko Ukraine iri gutegura igitero gikomeye, kigamije gusenya icyizere n’imyiteguro y’inama y’ingenzi izahuza Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump.

Iyi nama, izabera i Anchorage muri Alaska ku wa 15 Kanama 2025, iteganyijwe kuba ikibuga cy’ibiganiro bikomeye ku iherezo ry’intambara imaze imyaka myinshi hagati y’u Burusiya na Ukraine, ndetse no ku gusubukura umubano wa Moscow na Washington.

Muri itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa 12 Kanama 2025, u Burusiya bwavuze ko Ukraine ifite umugambi wo kugaba igitero mu mujyi wa Kharkov, ku buryo cyakwitirirwa ingabo za Moscow, kikazakoreshwa mu kubusiga icyasha mu ruhando mpuzamahanga.

Amakuru yatangajwe avuga ko hari abanyamakuru bo mu bihugu by’i Burayi bamaze koherezwa mu gace kazatangirwamo igitero, ngo bazafate amashusho n’amafoto agaragaza ibikorwa bigamije gushinja u Burusiya kwica abasivili.

U Burusiya bwavuze ko mu minsi mike mbere y’inama, Ukraine ishobora gukoresha indege zidafite abapilote (drones) kugira ngo iteze ibihombo bikomeye ahari abaturage benshi, birimo n’ibitaro, bigamije kugaragaza ko ari igikorwa cyakozwe na Moscow.

Ibi bivuzwe nyuma y’uko mu 2022 Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine yashinje u Burusiya kwica abasivili mu mujyi wa Bucha, icyakora Moscow ikabihakana ikabifata nk’inkuru z’impimbano zatewe no gushaka gusenya ibiganiro by’amahoro byari birimo kubera i Istanbul icyo gihe.

Aya makuru mashya asohotse kandi nyuma y’uko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergey Lavrov, aganiriye na Marco Rubio, Umunyamabanga wa Leta w’Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, ku myiteguro y’inama y’abakuru b’ibihugu byombi.

Hari kandi n’ibimenyetso byerekana ko nyuma y’ibiganiro, Donald Trump ashobora kugirira uruzinduko i Moscow, mu rwego rwo gukomeza umubano mushya w’ubutwererane hagati ya Amerika n’u Burusiya.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *