AmakuruAmakuru yo mu mahanga

Trump yanze ubufasha bwa Putin ku bibazo bya Iran na Israel


Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko yanze ubufasha yahawe na Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, ku kibazo cy’amakimbirane hagati ya Iran na Israel, ahubwo amusaba gushyira imbere ibiganiro bigamije guhagarika intambara yo muri Ukraine.

Ibi Trump yabitangaje tariki ya 24 Kamena 2025, ubwo yari yitabiriye inama y’ubufatanye bwa gisirikare izwi nka NATO. Yavuze ko Perezida Putin yamuhamagaye amwizeza ubufasha ku bijyanye n’umwuka mubi uri hagati ya Iran na Israel, ariko amuhakanira.

Yagize ati:
“Putin yampamagaye ambwira ko ashaka kumpa ubufasha kuri Iran ariko namubwiye nti ‘oya ntabwo nshaka’, ahubwo ni wowe nkeneyeho ubufasha kugira ngo amasezerano hagati y’u Burusiya na Amerika yo guhagarika intambara na Ukraine agerweho. Birababaje cyane kubona abasirikare bagera kuri 6000 barapfuye mu cyumweru gishize.”

Aya magambo ya Trump aje mu gihe u Burusiya bwari buherutse kwanga ubusabe bwa Ukraine n’abahuza bo mu Burasirazuba bwo hagati bwo gutanga agahenge k’iminsi 30 mu ntambara ya Ukraine. U Burusiya bugaragaza ko budashishikajwe no guhagarika ibikorwa bya gisirikare, ahubwo bukomeje gushimangira umubano wabwo na Iran, cyane cyane mu bijyanye n’intwaro n’ikoranabuhanga ryo mu rwego rwa gisirikare.

Mu myaka ishize, Iran yakomeje kohereza drones za gisirikare zo mu bwoko bwa Shahed zibarirwa mu bihumbi mu Burusiya, nazo zikaba zifashishwa mu bitero byinshi u Burusiya bugaba ku butaka bwa Ukraine.

Uretse ubufatanye mu by’intwaro, u Burusiya na Iran binakorana bya hafi muri porogaramu zigamije gukora intwaro kirimbuzi, zombi zihanganye n’ibihano bikarishye byashyizweho n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi birimo Amerika, Canada, Ubumwe bw’u Burayi n’abandi bafatanyabikorwa babo.

Ibivugwa na Trump bigaragaza ishusho y’uko intambara ya Ukraine igihangayikishije Amerika kurusha ibindi bibazo biri mu Burasirazuba bwo hagati, ndetse bikaba byerekana uburyo yifuza gukemura umubano w’ibihugu byombi ku cyiciro cyo hejuru.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *