AmakuruSiporo

Taekwondo: Nzaramba na Iradukunda bashyize u Rwanda ku mwanya wa kabiri ku Isi


Ikipe y’Igihugu ya Taekwondo yagarutse i Kigali ku wa 1 Kanama 2025, ikubutse muri Koreya y’Epfo aho yitwaye neza mu marushanwa yo ku rwego mpuzamahanga, igasubirana imidali itanu, harimo uwa Zahabu.

Ikipe yari igizwe n’abakinnyi babiri, Nzaramba Emmanuel na Mucyo Iradukunda Yvan, iyoborwa n’umutoza Jeong Ji-Man.

Muri “Muju Taekwondo Expo 2025” yasojwe ku wa 30 Nyakanga 2025, Nzaramba Emmanuel yitwaye neza cyane, atwara umudali wa Zahabu mu cyiciro cy’abatarengeje 68kg, ndetse yegukana n’Umuringa muri G1 Universiade mu batarengeje 58kg.

Mugenzi we, Mucyo Iradukunda Yvan, na we yegukanye imidali ibiri y’Umuringa, irimo uwo mu batarengeje 54kg muri G1 Universiade n’undi mu batarengeje 58kg muri Muju Expo.

U Rwanda rwabaye urwa kabiri ku rutonde rusange, inyuma y’u Bufaransa, mu gihe Singapore na Indonesia byasangiye umwanya wa gatatu. Ni ubwa mbere u Rwanda rugera ku mwanya mwiza kuri uru rwego muri Taekwondo mpuzamahanga, rufatanyije n’umwanya mwiza mu cyiciro cy’abagabo batarengeje 130kg muri “G4 Octagon Diamond Games”.

Irushanwa ryasize amateka kuko mu 2024, u Rwanda rwari rwitwaye neza rugatahana umwanya wa gatatu muri “G4 Octagon Diamond Games”, none kuri ubu rukaba rwazamutse.

Nyuma yo kugera mu Rwanda, Iradukunda Mucyo Yvan yagize ati:
“Turashimira igihugu cyacu cyatubyaye. Twakoze uko dushoboye, ariko dusaba ubufasha bwisumbuye kugira ngo tuzajye twinjiza imidali myinshi kurushaho. Kuko nka hano twagiye turi abakinnyi babiri gusa.”

Na we Nzaramba Emmanuel yunzemo ati:
“Twishimiye cyane umusaruro twabonye. Mu Rwanda dufite abakinnyi benshi bafite impano, bakwiye guhabwa amahirwe menshi yo kwitabira amarushanwa mpuzamahanga.”

Iyi ntsinzi itanga icyizere ko Taekwondo y’u Rwanda iri gutera imbere, kandi abakinnyi bakomeje kugaragaza ubushake bwo gukina ku rwego rwo hejuru ku Isi.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *