Imyidagaduro

Smokey Robinson araregwa na bakozi be bo mu rugo ko yabasambanyije ku gahato


LOS ANGELES – Umuhanzi w’ikirangirire mu njyana ya Motown, Smokey Robinson, w’imyaka 85, araregwa n’abagore bane bakoraga mu rugo iwe ko yabasambanyije ku gahato no kubafata ku ngufu kenshi ubwo bakoraga nk’abakozi be bo mu rugo, nk’uko bigaragara mu kirego cyatanzwe ku wa Kabiri muri Los Angeles Superior Court.

Abo bagore bashinja Robinson bavuga ko ibyaha bikomeye byabaye hagati ya 2007 na 2024, basaba indishyi zibarirwa mu madolari miliyoni 50, banamushinja no kubashyira mu buzima bubi bw’akazi harimo igitutu gikabije, kubakoresha amasaha arenze ku mategeko no kubima ibihembo.

Ubutumwa bwatanzwe busaba igitekerezo cy’uruhande rwa Robinson ntabwo bwahise busubizwa.

Abo bagore, bose bitwa Jane Doe mu nyandiko z’urukiko kubera impamvu z’ubuzima bwite, bavuga ko Robinson yabategaga igihe ari wenyine na buri umwe muri bo mu nzu ye i Los Angeles, akabafata ku ngufu ndetse no kubakorera ihohotera rishingiye ku gitsina.

John Harris, umwe mu bunganira abo bagore mu kiganiro n’abanyamakuru yavuze ko “Twemera tudashidikanya ko Bwana Robinson ari umusambanyi ruharwa wifitemo ubugome, kandi agomba guhagarikwa,”.

Bose bavuga ko baje gusezera ku kazi kubera ayo mahano, nubwo bamwe byabatwaye imyaka myinshi.

Icyo kirego cyanashyize mu majwi Frances Robinson, umugore wa Smokey Robinson, bavuga ko nawe afite uruhare mu byakozwe n’umugabo we, kuko yari azi ko bikorwa ariko ntiyabikumira. Bamushinja kandi kuba yarababwiraga amagambo mabi arimo n’amagambo abibasira nk’abanyamahanga.

Umwe mu bagore avuga ko yakoreye urugo rwa Robinson kuva mu 2012 kugeza mu 2024, agafatwa ku ngufu inshuro zigera kuri 20. Undi yavuze ko yahakoreye hagati ya 2014 na 2020, agafatwa ku ngufu inshuro 23. Undi avuga ko yahakoreye umwaka umwe gusa mbere yo gusezera muri 2024, agafatwa ku ngufu inshuro 7. Umugore wa kane, wakoraga nka asistante w’umugore wa Robinson, we yahakoreye imyaka 18, na we akavuga ko yahuye n’iyicarubozo risa nkiryo abandi bavuze, ariko ntiyavuze umubare w’inshuro yasambanyijwe.

Abagore bose baje kumenya ko bagize ibibazo bisa nyuma y’imyaka myinshi batabibwirana, ariko ubu bari gukorana nkabahuye n’akarengane kamwe, nk’uko abunganira avuga.

“Nta mafaranga yigeze abaho ashobora kwishyura ibikomere n’ububabare Robinson yabateje,” Harris yagize ati.
“Ariko miliyoni 50 z’amadolari barazisaba nk’igihano gikwiye ku bw’ibikorwa bikabije by’uyu mugabo.”

Undi munyamategeko wunganira aba bagore, Herbert Hayden, yavuze ko nubwo aba bagore bifuza ko Robinson yakurikiranwa n’inzego z’ubutabera nka dosiye y’imyitwarire y’iterabwoba, ntibaratanga ikirego kuri polisi kuko bagifite ubwoba bw’ingaruka zavamo.

Smokey Robinson ni umwe mu bahanzi bakomeye ba Motown wamenyekanye cyane mu myaka ya 1960, akaba ari mu Rock & Roll Hall of Fame ndetse no mu Songwriters Hall of Fame. Azwi cyane mu ndirimbo nka “Tears of a Clown” na “The Tracks of My Tears.”


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *