Rwamagana: Polisi yafashe urubyiruko 17 rukurikiranyweho ubusinzi n’urugomo
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Iburasirazuba yataye muri yombi urubyiruko 17 mu Karere ka Rwamagana, rukurikiranyweho ibikorwa by’urugomo n’ubusinzi, ubu rukaba rwashyikirijwe ikigo Ngororamuco kugira ngo rugororwe.
Ibi bikorwa byafashwe bigamije guhashya ibyaha bikunze gukorwa cyane muri aka gace, byatangiye mu minsi ishize ubwo hafatwaga abasore n’inkumi 12, mu gihe mu ijoro ryakeye hiyongereyeho abandi batanu. Bose bafatiwe mu Mudugudu wa Akabenda, mu Kagari ka Cyarukamba, Umurenge wa Munyiginya, ahari hafi y’umupaka uhuza n’Umurenge wa Mwulire.
Iki gice giherereye hafi y’inganda, kikaba cyakunze kuvugwamo ibikorwa by’ubusinzi n’urugomo rukorwa ahanini n’urubyiruko, kubera urujya n’uruza rw’abantu benshi baza kuhakora cyangwa bahanyura.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Twizeyimana Hamdun, yavuze ko Akabenda ari agace gahurirwamo n’imirenge ibiri, bigatuma hari abantu benshi bahagenda, rimwe na rimwe bigakurura ibyaha n’urugomo.
Ati “Ni santere iri ku mbibi z’imirenge ibiri ku buryo hari urujya n’uruza rw’abantu benshi. Kuba kandi ari hafi y’inganda, bigatuma hahora ibikorwa byinshi by’ubucuruzi n’akazi, rimwe na rimwe hakagaragara n’ibikorwa by’urugomo bishingiye ku businzi.”
SP Twizeyimana yavuze ko mu gihe gishize hateguwe ibikorwa bihuriweho na Polisi n’inzego z’ibanze, hafatwa urubyiruko 12, bakurikiranyweho ubusinzi, urugomo no kwicuruza, bose bajyanwa mu kigo Ngororamuco kugira ngo bagororwe.
Ati “Byongeye kandi twafashe n’abandi batanu mu ijoro rishize, bose bari mu bikorwa bidakwiye, ubu bose bari kugororerwa kugira ngo batazongera kugwa mu ngeso mbi.”
SP Twizeyimana yavuze ko mu bikorwa byo gufata aba bantu hanasanzwe ibiyobyabwenge birimo urumogi, hamwe n’inzoga z’inkorano za kanyanga zingana na litiro zisaga 3000, zose zamenwe.
Ati “Hari bamwe bafashwe bakora urugomo, abandi bari banyoye ibiyobyabwenge cyangwa bakabicuruza, twasanze n’inzoga z’inkorano nyinshi cyane ndetse n’urumogi.”
Umuvugizi wa Polisi yasabye abaturage kugira uruhare mu kwicungira umutekano wabo, birinda ibikorwa binyuranyije n’amategeko kandi bagatanga amakuru ku gihe ku bantu babikora.
Ati “Turashishikariza abaturage kwirinda kwishora mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi, ahubwo bakagira inama bagenzi babo ndetse no kudufasha gutanga amakuru ku gihe, kugira ngo icyaha gikumirwe kitaraba.”
Muri iyi santere y’Akabenda kandi, mu minsi ishize humvikanye inkuru y’umusore w’imyaka 20 wakomokaga mu Karere ka Gatsibo, waje gusura umuvandimwe we agasanga ari ho apfiriye. Bikekwa ko yishwe n’abantu babanje kumwambura amafaranga yari yavanye mu isambu ye yari amaze kugurisha.
Ibi byabaye mu gihe inzego z’umutekano zikomeje gushishikariza abaturage kwirinda ibikorwa by’urugomo n’ubuhemu, no gutanga amakuru hakiri kare kugira ngo ibyaha nk’ibi bibashe gukumirwa.
