Siporo

REG VC na Police WVC batsindiye ishema u Rwanda mu irushanwa Mpuzamahanga ryo Kwibuka


Ikipe ya REG VC mu bagabo na Police WVC mu bagore, zatsindiye u Rwanda ishema zinahesha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubwo zegukanaga Irushanwa Mpuzamahanga rya Volleyball ryo Kwibuka ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, tariki ya 22 Kamena 2025, kuri Petit Stade i Remera.

Iri rushanwa ryitabiriwe n’amakipe yaturutse muri Kenya, Tanzania, Uganda ndetse n’amakipe yo mu Rwanda, rigamije gukomeza umurage wo kwibuka no kubaka ubumwe binyuze muri siporo.

REG VC yegukanye igikombe itsinze CHEMA VC yo muri Kenya

Mu cyiciro cy’abagabo, REG VC yerekanye ubukaka bwayo ihesha ishema abanyarwanda, itsinda CHEMA VC yo muri Kenya amaseti 3-1 (25-18, 25-27, 25-22, 25-18). Abasore ba REG berekanye ubwitange n’ubufatanye bukomeye, byatumye biharira umukino mu buryo bwihariye.

Uyu mukino wari ukomeye kandi warebwe n’abantu batari bake, wagaragaje ko REG VC ikomeje kwiyubaka neza nk’imwe mu makipe akomeye muri Afurika y’Iburasirazuba.

Undi mukino wahuje amakipe ahatanira umwanya wa gatatu, KPA yo muri Kenya yatsinze Chazpir VC yo muri Uganda amaseti 3-1, ihesha Kenya umudari wa Bronze.

Police WVC ikoze amateka, itsinda RRA WVC mu bagore

Mu bagore, ni Police WVC yegukanye igikombe nyuma y’umukino wa kivandimwe n’ikipe ya RRA WVC. Police WVC yatsinze amaseti 3-1 (25-15, 22-25, 25-15, 27-25), mu mukino witabiriwe n’abayobozi bakuru barimo Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye, wagaragaje ibyishimo bikomeye ku bakinnyi be.

Ikipe ya APR WVC, yari mu zihabwaga amahirwe, yegukanye umwanya wa gatatu itsinze Kepler WVC amaseti 3-1.

Kwibuka binyuze muri Siporo: Intumbero ishyigikirwa n’ibihugu byinshi

Iri rushanwa ryabaye urubuga rwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi binyuze muri siporo, rihuriza hamwe abaturutse mu bihugu bitandukanye mu rwego rwo kwimakaza ubumuntu, ubufatanye n’amahoro.

Minisiteri ya Siporo n’abafatanyabikorwa barimo FRVB (Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda) bashimiwe uburyo bateguye neza iri rushanwa ryaranzwe n’imyitwarire myiza no guha agaciro insanganyamatsiko yo Kwibuka.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *